Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Kanama 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza siporo, polititiki, ubutabera n’umutekano.
Harimo ko:
Perezida Kagame yanenze Arsenal
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal mu Bwongereza yanenze iyi kipe yari imaze gutsindwa ibitego bibiri ku busa (2-0) na Brentford mu mukino ufungura shampiyona.
Perezida Kagame mu ruhererekane rw’ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje ko ababazwe no kuba iyi kipe imaze igihe kirekire yitwara nabi yatangiye shampiyona itsindwa.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko intego y’iyi kipe yakabaye ari ugutsinda, ikongera gutsinda, igatsindwa biyigwiririye.
Perezida Museveni yaciye amarenga ko Uganda itazongera kohereza Abanyarwanda
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ubwo yagezaga ijambo ku batuye mu gihugu, yaciye amarenga ko Uganda ishobora kutongera koherereza u Rwanda Abanyarwanda bafungiweyo, bakekwaho ubutasi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabujije ababishijwe kutongera gusubiza ‘amahanga’ abaturage babo bafunzwe, batabanje kuburanisha, yongeraho ko igihe cyose bazamara muri za kasho, ntacyo kizaba gitwaye.
Ibi Perezida Museveni yabitangaje mu gihe Leta ye imaze iminsi yohereza Abanyarwanda barimo abagabo, abagore n’abana; bari bafungiwe muri za kasho z’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza, CMI, bataburanishijwe ibyaha bakurikiranweho.
Abasirikare kabuhariwe ba USA muri RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) itsinda ry’abasirikare kabuhariwe (special forces) bazafasha igihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Indege ya US Air Force yagejeje aba basirikare ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili muri Kinshasa tariki ya 13 Kanama 2021, nyuma y’amasaha make Ambasade ya USA muri RDC iteguje ukuza kwabo.
Uretse gufasha RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro, aba basirikare bazanayifasha kubungabunga amashyamba na pariki by’igihugu byakunze kuba amacumbi yayo.
IS yibasiye u Rwanda, RDF irasubiza
Umutwe w’iterabwoba wa IS (Islamic State) wibasiye Leta y’u Rwanda wise iy’abanzi b’abakarisitu, uyishinja guhohotera abasilamu bari kurwana intambara yera, Djihad, mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ni nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iza Mozambique zari zimaze iminsi zigaba ibitero ku barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri IS wari warafashe ahantu h’ingenzi muri iyi ntara, zikabakura mu birindiro byabo byose.
Impungenge nyinshi z’uko IS yazihimura, igatangira kugaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda nk’uko ibigenza mu bindi bihugu zakurikiye itangazo ryayo, gusa Umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu, Col. Ronald Rwivanga yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhashya uyu mutwe mu gihe waba ugerageje kugaba ibitero ku gihugu.
Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda
Lionel Messi yatangiye kwambara umwambaro wa Visit Rwanda tariki ya 10 Kanama 2021 ubwo yatangazwaga nk’umukinnyi wa Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, avuye muri FC Barcelona muri Esipanye.
Iyi kipe isanzwe yamamaza ubu bukangurambaga bushishikariza amahanga gusura ibyiza by’u Rwanda yasinye na Messi amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.
Amagambo Visit Rwanda agaragara ku migongo y’imipira abakinnyi b’iyi kipe bambara bari mu myitozo, akanagaragara mu byapa byamamaza muri sitade yayo mu gihe iri gukina n’andi makipe.


