Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yakiriye itsinda ry’abasirikare kabuhariwe baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kugira ngo bafashe ingabo z’igihugu cye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’uburasirazuba.
Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa RDC bibitangaza, Perezida Tshisekedi yakiriye aba basirikare bari baherekejwe na Ambasaderi wa USA muri iki gihugu, Mike Hammer kuri uyu wa 15 Kanama 2021.
Ikiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’aba banyamerika cyari cyitabiriwe n’abasirikare bakuru mu ngabo za RDC, bakuriwe n’Umugaba Mukuru.
Tariki ya 13 Kanama 2021 ni bwo aba basirikare basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kinshasa. Uretse gufasha ingabo za RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro, bitezweho gufasha iki gihugu kubungabunga amashyamba na pariki.





2 Responses
Perezida Tshisekedi yakiriye abasirikare kabuhariwe baturutse muri USA
Hari amasomo menshi adusigira ubusa. Ubuse ntabona ibyo Amerika ikoreye Afghanistan? Tuzapfa rubi pe!
Perezida Tshisekedi yakiriye abasirikare kabuhariwe baturutse muri USA
Hari amasomo menshi adusigira ubusa. Ubuse ntabona ibyo Amerika ikoreye Afghanistan? Tuzapfa rubi pe!