Umwarimu Karangwa Sewase Jean Claude wigeze kuyobora akarere ka Gicumbi, avuga ko imvugo nka ‘Nta Myaka 100’ urubyiruko ruri gukoresha muri iyi minsi, bishobora kuzatuma u Rwanda rubura abasirikare barurwanirira rwatewe, rukitabaza amahanga.
Karangwa yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, cyagiye ahabona kuri uyu wa 16 Kanama 2021.
Abona ko iyi mvugo hamwe n’izindi nka ‘Nta Gikwe’ zigaragaza ubunebwe, imiteto no kwitakariza icyizere k’urubyiruko ruyikoresha. Ati: “Ibi ngibi turimo gukubitana nabyo uyu munsi, kugira abana bari mu miteto n’ubunebwe bishobora kuzaduteza u Rwanda rubura ingabo zirurwanirira, tukiyambaza amahanga kugira ngo aze aturengere.”
Yavuze ko ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwicungira umutekano, rukawusagurira n’amahanga, iyo rushaka urubyiruko rwinjira mu gisirikare rutoranyamo abujuje ibisabwa, bitandukanye n’uko bigenda mu bihugu bimwe, aho biba bigoranye kubona urubyiruko rushaka kwinjira muri uru rwego.
Karangwa avuga ko izi mvugo zikomeje, igihugu gishobora kugera aho kibura abakirwanirira nk’uko byagenze mu bihugu nka Afghanistan ifashwe z’Abatalibani mu gihe gitoya, kandi byitwa ngo ifite ingabo zishinzwe kuyirinda.
Ati: “Ariko ndakeka ko dukomeje muri za mvugo za Nta Gikwe, Nta Myaka 100 tuzamara, urumogi, itabi, ibiyobyabwenge mu gihe kizaza twazaterwa dutewe n’ibyihebe, abana bakavuga bati ‘mureke u Rwanda turuteze cyamunara, nta myaka 100. Nta we uzajya ku rugamba, ni ukuvuga ati ‘njyewe nta myaka 100, reka njyewe ndajya kwirirwa njya kumara iki hariya?”
Umwarimu mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Kaminuza y’u Rwanda usanzwe ari inzobere mu mitekerereze, Prof. Vincent Sezibera yabajijwe na RBA ku ngaruka imvugo nk’iyi zagira. Yavuze ko mu gihe zakomeza, zazagira ingaruka ku bukungu kuko kubera icyizere batakaje kiri gutuma basesagura ibyabo nk’abazapfa ejo.
Imvugo ‘Nta Myaka 100’ yazanwe n’umusobanuzi wa filimi (Agasobanuye), Bugingo Bony wamamaye nka Junior Giti. We asobanura ko yayizanye akangurira abantu gukora cyane, gusa mu buryo atari yiteze ubu abenshi bayikoresha bagaragaza uburyo nta cyizere cy’ahazaza bafite.


