Muhanga:Umuhanda Perezida Kagame yemereye abaturage washyizwemo kaburimbo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanda unyura muri Giperefe mu mujyi wa Muhanga,watangiye gushyirwamo kaburimbo igice cya mbere,NZABONIMPA Onesphore Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo muri aka Karere avuga ko imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kuri 75%.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu ni umwe mu mihanda Perezida Paul Kagame yasezeranije abaturage ubwo yimamarizaga manda ya kabiri yo kuyobora iguhugu mu mwaka w’2010 igikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Karere ka Muhanga.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda unyura aho bita mu Giperefe yatangiye kuwa 29 Ukuboza 2015, amasezerano yavugaga ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 aribwo imirimo yo kuwubaka izaba irangiye.

NZABONIMPA Onesphore,Umuyobozi w’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga,avuga ko kubaka umuhanda uva ku biro by’Akarere ugana mu giperefe,ari nawo uzakomereza kuri sitade y’umupira w’amaguru nta bukererwe bwabayeho kuko ngo amafaranga yose yagenewe iyi mirimo ahari.

Ati:«Kuba batangiye gushyira kaburimbo muri uyu muhanda biratanga icyizere y’uko imirimo igenda neza kandi ko kuyubaka bizarangirana n’ukwezi ku kuboza uyu mwaka»

Uyu muyobozi yongeyeho ko iki ari igice cya mbere cya kaburimbo kuko hagiye kujyamo n’indi kaburimbo noneho umuhanda ukaba wuzuye 100% ku buryo igikorwa kizaba gisigaye ari cyo kuwakira ku wakira ku mugaragaro nk’uko urubuga rw’akarere dukesha iyi nkuru ruvuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi wungije mu Karere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu KAYIRANGA Innocent, avuga ko uretse kubaka uyu muhanda hari ibindi bikorwaremezo birimo kurangiza inyubako ya gare,agakiriro no gushyira bimwe mu bikoresho muikusanyirizo ry’amata, rimaze imyaka 8 ridakora nabyo bigiye kwihutishwa nabyo bizaba byarangiranye n’ukwezi kwa Mutarama umwaka utaha w’2017.

KAYIRANGA ati:«Ibi bikorwaremezo byose twifuza ko byagombye kurangira vuba bishoboka kubera ko uyu mujyi wa Muhanga uri mu mijyi 6 igihugu cyahisemo nyuma y’umujyi wa Kigali kandi turabifatanya n’ibindi bikorwa by’iterambere bizamura imibereho y’abaturage »

Uyu muhanda wa kaburimbo uzuzura utwaye miliyari imwe na miliyoni zirenga 800 z’amafaranga y’uRwanda,nyuma y’uyu muhanda kandi Akarere karateganya kubaka indi mihanda mihanda ya Kaburimbo muri uyu mujyi izanyura mu Kibirigi, Gahogo, ku bitaro bya Kabgayi, n’ugana mu gakiriro yose ikazatwara miliyari 3 z’amafaranga y’uRwanda mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2017-2018.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *