Kuri uyu wa Kabiri, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda , ryagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma ya kongere ngarukamwaka ihuza amashyaka ya Green Party mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, ariko bakaba bari bafite n’amahugurwa ajyanye no gutegura amatora no kwiyamamaza, riboneraho kuvuga ko rifite n’umukandida uzatangazwa mu minsi iri imbere uzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr. Frank Habineza, umuyobozi wa Green Party, yavuze ko aya mahugurwa bateguye yari agamije kubahugura kugirango babone ubumenyi bwatuma bajya mu matora bakaba batsinda, ndetse bakanabasha kwiyamamaza mu buryo bwiza bigatuma babona amajwi yatuma bajya mu buyobozi. Dr Christopher Kayumba, inzobere mu bijyanye na politiki n’itangazamakuru niwe uri gufasha Green Party muri aya mahugurwa.
Yakomeje avuga ko ishyaka ryabo ririmo kwitegura amatora ya perezida wa repubulika yo mu mwaka utaha, ndetse n’ay’abadepite azaba mu mwaka wa 2018. Dr Habineza yagize ati: “ Muri urwo rwego turumva ko tugomba gushyiramo imbaraga mu kwitegura ndetse, twakoze n’inama na NEC ku munsi w’ejo tubiganiraho, dufite n’inama ya biro politiki izaba kuwa Gatandatu w’iki cyumweru tuzafatamo ibyemezo bikomeye bijyanye n’amatora ya perezida wa Repubulika .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kibazo cy’impamvu y’aya matora abazwa niba batari basanzwe bazi amatora, Dr Habineza yagize ati: “ Ubusanzwe amatora turayazi ariko nk’amashyaka ya politiki tuba dukeneye tekiniki, kumenya uburyo ubumenyi umuntu yatsinda amatora kuko hariho ibintu abantu bagomba kumenya….ese amakora akorwa ate? Hakenewe iki?…Ibyo byose dukeneye guhugurwa kugira ngo tugire ubumenyi butandukanye, cyane cyane nkatwe bo mu Rwanda buzaba ari bwo bwa mbere tugiye mu matora, ni ukuvuga ngo nta experience turagira y’amatora, dukeneye kugirango tubyigeho mbere y’uko tuyajyamo tuzajye mu matora dufite n’icyo tuzi kurushaho .”
Abajijwe niba aziyamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika, yavuze ko ishyaka ryabo ririmo kwitegura kuziyamamariza umwanya wa perezida wa repubulika kandi ngo mu minsi iri imbere bazabitangaza, ariko ngo mu nama ya biro politiki iteganyijwe kuwa Gatandatu nibwo hazamenyekana ibyemezo bizafatwa ku bijyanye n’amatora.
Ku kibazo cy’imvururu zikunze gukurikira amatora cyangwa zikaba mu matora muri Afurika, yasubije ko bo badashyigikiye imvururu. Dushyigikiye ko amatora yakorwa mu mucyo ndetse no mu mahoro, ntabwo dushyigikiye ibintu by’abantu barwana cyangwa se bakoresha imbaraga zirenze, aril eta ari abari mu mashyaka ntabwo tubishyigikiye. Yatanze urugero rw’ibyabaye mu Burundi no muri Uganda, avuga ko batabishyigikira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abajijwe niba bo bazemera ibyavuye mu matora bitandukanye n’ibikunze kugaragara aho abantu batsindwa bakanga kwemera ibyayavuyemo. Yagize ati: ” Hari ibintu byinshi cyane bisabwa ngo amatora abe meza, hari za conditions zigomba kuba zihari zigaragaza ko amatora agomba kugenda neza “.
Yakomeje avuga ko iyo mubujijwe kwiyamamaza cyangwa mukajya mu matora mugakubitwa, ari ho havuka kwanga ibyavuye mu matora, ariko ngo nta muntu wabahutaje uwatsinze agatsinda kuko yabarushije ibitekerezo icyo gihe babyemera.

Yasabwe gutangaza umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora, asubiza ko umukandida ahari ariko azamenyekana mu minsi iri imbere.
Twababwira ko Ihuriro rihuje amashyaka ya Green Party mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ryashingiwe mu Rwanda mu 2013.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


