Nyuma y’urupfu rwa Maj. Gen. Stephen Rwabantu wari umugaba wungirije w’Inkeragutabara mu ngabo za Uganda rwabaye tariki ya 7 Kanama 2021, iki gihugu yapfushije undi ‘General’.
Uyu ni Lt. Gen. Pecos Kutesa wigeze kuba umurinzi wa Perezida Museveni ubwo bari mu rugamba rugamije gufata ubutegetsi mbere y’1986.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko Gen. Kutesa yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde kuri uyu wa 17 Kanama 2021.
Gen. Kutesa wari ufite imyaka 65 y’amavuko ni umwe mu bafite amapeti ari mu cyiciro cya ‘General’ 14 baherutse guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

2 Responses
Nyuma ya Rwabantu, Uganda yapfushije undi ‘General’
Niyigende natwe ejo tuzamukurikira.Ni iwabo wa twese.Sinemera abavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ahubwo nemera abavuga umuzuko ubikiwe abantu bumviraga imana uzaba ku munsi wa nyuma.