Urutonde rw’abaperezida b’Afurika barushije abandi kujya gushakishiriza hanze muri 2016

Sangiza iyi nkuru

Abaperezida bo ku mugabane wa Afurika babyaje amahirwe umwanya bafite bakajya gutembera no guhahira abaturage babo mu mahanga kurusha abandi mu mwaka wa 2016. Uru rutonde ruyobowe na perezida wa Tchad unayobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Idriss Deby Itno.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda we aza ku mwanya wa gatatu naho ku mwanya wa nyuma, uru rutonde ruherukwa na Perezida Paul Biya wa Cameroun wakoze ingendo ebyiri z’akazi gusa.

Ubusanzwe abakuru b’ibihugu bakunda gusura ibindi bihugu ku mpamvu z’akazi mu rwego rwo kubaka ububanyi n’amahanga no kureshya abashoramari ngo baze gushora imari mu bihugu bitandukanye.

Jeunne Afrique yanditse ko Perezida Idriss Deby ayoboye urutonde rw’abagize ingendo nyinshi aho we ubwe yagiye mu bihugu 37, hari abaketse ko uyu mugabo yaba yarazengurutse cyane bitewe n’uko yashakishirizaga AU ayobora akanashakishiriza Igihugu cye cya Tchad. Idriss Deby agenda mu ndege ye bwite.

Ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde hari perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo, Jacob Zuma. Uyu we yakoze ingendo 30, icyakora we bisa nk’aho ntacyo yabashije gukura muri izi ngendo cyafasha igihugu ayobora kuko bitakuyeho ko kuri ubu akomeje kugerwa amajanja n’’Abadepite ndetse n’abandi bayobozi bo muri iki gihugu bamusaba kwegura bitewe no kumushinja ruswa.

ka

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ari ku mwanya wa gatatu, uyu we kuri ubu ahagarariye akanama kashinzwe kuvugurura umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ingendo Kagame yagiye agirira mu bihugu bitandukanye zose zari ziri mu rwego rw’akazi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuri uru rutonde ntihagaragaraho perezida Nkurunziza w’u Burundi na Kabila wa Congo, aba bombi bahugiye mu bibazo by’imbere mu bihugu byabo kuko batinya gutarabuka ngo badahita bahirikwa ku butegetsi.

Uru rutonde ruriho gusa abakuru b’ibihugu bakoze ingendo z’akazi.

bb
Uru rutonde ni urwo kugeza ku wa 08 Ugushyingo 2016

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *