Malawi: Urubanza ku iyoherezwa rya Murekezi ushinjwa uruhare muri jenoside rwasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza wo muri Malawi, Patrick Chirwa yatanze umwanzuro ubwo Umunyarwanda Murekezi ukurikiranweho uruhare muri jenoside uba muri iki gihugu, yagezwaga mu rukiko kuri uyu wa kabiri nyuma yo gutabwa muri yombi n’igipolisi kigendeye ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umushinjacyaha wa leta, Steve Kayuni, yasabye urukiko guha leta indi minsi 21 ngo ngo yige ku kohereza mu Rwanda Vincent Murekezi, ukurikiranweho uruhare muri jenoside, no kubanza kuvugana hagati ya Malawi n’u Rwanda.

Kayuni yanabwiye urukiko ko Murekezi afite n’ibindi birego bya ruswa byo mu 2008 aregwa n’Ibiro bishinzwe kurwanya Ruswa (ACB) ndetse n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cya Malawi kizwi nka MRA, ngo agomba kubanza gusubiza mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Kayuni yagize ati; “Yagiye muri Zimbabwe kuri passport ya Malawi. None ikibazo twakunze kugira nuko igipolisi cyamushakaga ku birego bya ruswa. Ibi ni ukubera ko yavuye mu gihugu agakoresha passport itandukanye.”

Ikinyamakuru Nyasa Times dukesha iyi nkuru kiravuga ko umunyamategeko wa Murekezi, Gift Katundu, we yasabye ko leta idakwiye kuzana ibindi birego mu gihe bacyumva ikijyanye no koherezwa mu Rwanda, avuga ko ibyo birego leta yakabaye yarabizanye mbere.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi ariko byatewe utwatsi n’umucamanza Chirwa, wavuze ko nta kidasanzwe mu kuba leta yazana ikindi kirego mu gihe ushinjwa akurikiranweho ikindi.

Ku kibazo cyo kohereza uyu mugabo ushinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Kayuni yasobanuye ko hagendewe ku mategeko mpuzamahanga, Malawi ifite inshingano zose zo kohereza cyangwa kuburanisha Murekezi nk’uko bisobanurwa mu ngingo igira iti: Buranisha cyangwa wohereze” yongeyeho ko ari yo mpamvu leta ikeneye umwanya wo gutegura ikijyanye no koherezwa.

Kayuni yongeyeho ko bitewe nuko icyaha cya jenoside ari icyaha ndengakamere, leta ya Malawi ikeneye gusubira mu nyandiko zose zaturutse mu Rwanda kugirango amategeko yubahirizwe.

Mu gihe ubushinjacyaha bwasabaga iminsi 21 yo kwitegura, uruhande rw’ushinjwa rwo rwasabaga ko byibuze leta yahabwa iminsi 7 ariko nabwo umucamanza abitesha agaciro aha leta iminsi 21 yo kurangiza dosiye kubera ko ngo izamo ubutabera bw’ibihugu bibiri bitandukanye, leta nayo ikaba igomba guhabwa umwanya hagendewe ku kuba jenoside ari icyaha gikomeye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Vincent Murekezi yakatiwe n’urukiko gacaca mu Rwanda adahari kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu munyarwanda rero yasubijwe muri gereza ya Maula afungiyemo, aho agomba gutegereza ko iminsi 21 ishira agasubira mu rukiko.

Nyasa Times ikomeza ivuga ko Murekezi yagaragaraga nk’utuje ubwo yazaga mu rukiko ndetse ngo akaba yarumvikanaga agira ati: “Imana niyo Nkuru”.

Mu rukiko biravugwa ko hari haje Abandi Banyarwanda baba muri Malawi kumushyigikira ndetse n’abakuru b’itorero Glorious Light International, n’umugore wa Bishop Abraham Simama witwa Nyanthakomwa, ibintu byatumye benshi bibaza isano iri hagati y’uyu Munyarwanda n’uwihaye Imana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *