Umugabo witwa Felicien Uzabakiriho w’imyaka 53 n’umugore we, Vestine Uwamahoro w’imyaka 46 batuye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko bo n’abana babo umunani (umwe mu bana be afite umwana ubu ni abantu 12) n’imfubyi imwe barera, ntaho kuba bafite kuva mu Kwakira 2020 ubwo inzu yabo yagwaga bitewe n’imvura.
BWIZA yageze aho uyu muryango utuye mu Isibo ya Gatatu yitwa Ingenzi. Yahasanze nyir’urugo n’umugore we n’abana hafi ya bose bahari, bamwe barimo kugira ibyo bandika mu makayi. Umukuru muri bo afite imyaka 24 mu gihe umuto afite imyaka itandatu nk’uko ababyeyi babitangaza. Uzabakiriho avuga ko ikibanza agifite ariko kubaka inzu byananiranye bitewe n’ubushobozi kuko nta kazi agira ndetse n’umugore we ntako mu gihe aba agomba kugaburira abana icyenda arera. Yagize ati ” Inzu yanjye yasenyutse mu mwaka wa 2020 mu kwa cumi. Yanguyeho bitewe n’imvura nyinshi yaguye icyo gihe, nsingara mba mu ihema n’umuryango wanjye wose. Nyuma umugiraneza yararebye, ancumbikira hano unsanze. Iyi nzu si iyanjye, ndi nk’umuzamu, isaha iyo ari yo yose yayinyirukanamo.” Abajijwe icyo ubuyobozi bwamufashije icyo gihe ati ” Abayobozi mu mudugudu babimenye ntacyo bakoze. Mudugudu ubwe yambwiye ko twari mu bihe bya Covid-19 n’umuganda utashoboka, ngo ndebe icyo nakora. Nari gukora iki se? Nikoreraga imizigo, ubu sinabishobora kubera imbaraga nke, umugore wanjye ni uguhingira abandi, twari kubona se uko dukodesha. Nabaye mu ihema kugeza ubwo uyu mugiraneza antije aha ngaha mba ntishyura.” Nta cyizere cy’ejo hazaza Uyu mugabo avuga ko kuba atagira aho aba, nta cyizere cy’ahazaza haba kuri bo nk’ababyeyi ndetse ngo byagera ku bana bikaba ibindi bibazo bikomeye. Abanje guceceka akanya gato, yateruye ati ” Kuri twe nk’ababyei tubaho duhangayitse. Tuba twibaza tuti abana bararya iki? Ariko biba ikibazo cyane iyo tubona ikibanza ariko tukaba tutacyubaka. Turibaza tuti ese ubu nyiri’iyi nzu natwirukana bizagenda bite? Twajyahe? Aba bana nabasubiza mu ihema nka mbere? Ni ikibazo twashakiye umuti ariko turawubura.” Yakomeje avuga ku hazaza ku bana be, ati ” Aba bo nta cyizere cy’ejo hazaza. Ubu ndi mu cyiciro cy’Ubudehe cya C nacyo singikwiriye ni uko abayobozi bishyizemo ko Rukereza nta bakene bahaba. Ubu abakoze icya Leta sinzi uko baziga, aba bana se bagira ahazaza heza gute bangana gutya nta naho kuba bagira?” Ku ngingo yo kurera abana, Uwamahoro ati ” Urabona iyi nzu igizwe n’ibyumba bibiri n’aka kumba twafata nka saro. Biragoye ko tuba ahantu hangana gutya, mu bana barimo abangavu n’abatoya cyane. Nta karima k’igikoni ko guhingamo imboga, nta bishyimbo, mbese kurya ni arigebure. Urumva se batagira imirire mibi? Ni ibibazo, ntabwo babaho neza na gato.” Aba babyeyi bakomeza bavuga ko abana babo babayeho nabi haba mu mirire n’ibindi byangombwa nkenerwa kuko ababyeyi babo nta bushobozi bafite. Puromosiyo yararangiye Uzabakirih yabwiye BWIZA ko yabuze uko yakubaka ubwo byahumiraga mu mirari ko puromosiyo y’abantu bari bemerewe kubaka kuko basenyewe n’ibiza irangiye. Avuga ko ibi ari ibyo yabwiwe na Gitifu w’Akagari ka Kigombe, Jasmine. Avuga ku kuba yaba afite ubushobozi bwo kubaka, ati ” Uretse kunsaba ko nakwaka icyemezo kinyemerera kubaka byemewe n n’amategeko, Uzabakiriho ati ” Natwe ntabwo twamenya uko tubayeho. Ntawamenya ngo tubona aamafaranga anagana gutya ku kwezi, ni ukubara ubukeye. Ni Imana ikora ugushaka kwayo.” Uyu muturage avuga ko ubuyobozi bwamurangaranye. Ati ” Barandangaranye kuko mfite ikibanza. Nabanje kubumba inkarakara, nshaka amabuye ngo nubake ariko byose biba ubusa kuko nta muyobozi ungeraho.” Hari icyo Uzabakiriho asaba ubuyobozi Uyu mugabo mu ijwi rituje ati ” Ikibazo cyanjye kiragaragara kuko nahuye n’ibiza ku buryo nta fite aho mba. Ndasaba ubufasha ngo bubakirwe inzu bityo abana babone aho bakinga umusaya. Nkeneye ubundi buryo bwatuma mbona agafaranga gafasha abana kubaho. Nta gahunda yagenewe gukura mu bukene abaturage ingeraho.” Umugore wa Uzabakiriho, Uwamahoro yasabye ko abana be babona aho kuba nk’ikintu cy’ibanze mu gihe ibyo kurya, uburezi n’ibindi byaza ari umugereka. Umuyobozi w’Isibo y’Ingenzi, Mbituyimana Leandre yabwiye BWIZA ko iki kibazo akizi. Avuga ko azi neza ko ari umwe mu miryango ibabaje ayoboye, agasaba ko Leta nk’uko isanzwe igoboka ababaye, yagira icyo ibafasha. Mutwarasibo Alexandre ati ” Nsanzwe nzi ikibazo cy’uriya muryango. Inzu yarabagwiriye mu mwaka ushize ubwo hagwaga imvura nyinshi, babanza kuba mu ihema nyuma umuturanyi abaha aho kuba by’agateganyo. Na mbere y’iyo mvura, inzu yari yashaje ariko aba baturage badafite uko bayisana kuko nta bushobozi bari bafite, twari tuzi ko izabagwa hejuru. Njye mbona icy’ibanze ari uko babona aho baba, ibindi bikaza nyuma, nicyo nasaba Leta.” UzAbakiriho n’umugore we, Uwamahoro mu kibanza cyahozemo inzu yabo mbere yo gusenyuka, niho bashyize ibikoresho byo kubaka/BWIZA Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmine, yatangarije BWIZA ko iki kibazo asanzwe akizi, ko uyu muryango wamwegereye ukakimubwira gusa ngo wifuza kugurisha, ukimuka, ukajya gutura mu Murenge wa Muko nawo uri mu Karere ka Musanze. Yakakanye amakuru avugwa n’umuryango wa Uzabakiriho ko inzu yabo yasenywe n’ibiza by’imvura. Ati ” Icyo kibazo cyabo ndakizi gusa umugore w’uwo mugabo yansanze ku kagari, ambwira ko batashobora kubaka muri Rukereza kuko bigoye, ko ahubwo bazagurisha ikibanza bajya mu Muko, aho bazagura isambu, bagashaka n’aho guhinga.” Ku ngingo yo kubarangarana kandi barasenyewe n’ibiza, Gitifu Mukamusoni ati ” Oya siko biri. Inzu yabo yasenywe no gusaza. Urumva ko bafite gahunda yo kwimuka, uwo mugore yambwiye ko afite gahunda yo kuzampamagara nibamara kubona umuguzi, ayo mafaranga nkabafasha kuyakoresha neza. Narabibemereye ko nibabona umuguzi bazamenyesha nkabafasha.” Avuga ko uyu muryango utaragira icyo umubwira kuri iyo gahunda bahanye kuko muri iyi minsi bahugiye mu byo kwita ku mukobwa wabo uherutse kwibaruka. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ] Ethiopia yaba ishaka u Rwanda nk’umuhuza? Abanyekongo barakariye kubona Tshisekedi inyuma ya Kagame

Uzabakiriho na bamwe mu bagize umuryango we/BWIZA

youtube.com



6 Responses
Musanze: Umuryango ugizwe n’abantu 11 wabanje kuba mu ihema ubu ntugira aho kuba
Ibaze irushanwa ryo kubyara utabara rirahomba cg rirunguka?. Mbere yo kugira icyo asaba Leta nagire icyo yisaba. Icyo mpamya ni uko Leta ntacyo imugomba kitenze icyo igomba abandi banyarwanda.Murakoze
Musanze: Umuryango ugizwe n’abantu 11 wabanje kuba mu ihema ubu ntugira aho kuba
Ibaze irushanwa ryo kubyara utabara rirahomba cg rirunguka?. Mbere yo kugira icyo asaba Leta nagire icyo yisaba. Icyo mpamya ni uko Leta ntacyo imugomba kitenze icyo igomba abandi banyarwanda.Murakoze
Musanze: Umuryango ugizwe n’abantu 11 wabanje kuba mu ihema ubu ntugira aho kuba
Nibyiza ko mwajya mutanga na number ya 4ne yanyirubwite mufite akantu akamwoherereza
Musanze: Umuryango ugizwe n’abantu 11 wabanje kuba mu ihema ubu ntugira aho kuba
Nibyiza ko mwajya mutanga na number ya 4ne yanyirubwite mufite akantu akamwoherereza
Musanze: Umuryango ugizwe n’abantu 11 wabanje kuba mu ihema ubu ntugira aho kuba
Ariko nkuvuga ibyokubyara Nonese babice kobyarangiyex bakoriki ikibazo sabana babyaye urebe ikibazo naho baba niyo yabumwe akeneye kubaho neza kdi ubuyobozi bwacu bureba abanyarwanda Bose sumubare wababyawe
Musanze: Umuryango ugizwe n’abantu 11 wabanje kuba mu ihema ubu ntugira aho kuba
Ariko nkuvuga ibyokubyara Nonese babice kobyarangiyex bakoriki ikibazo sabana babyaye urebe ikibazo naho baba niyo yabumwe akeneye kubaho neza kdi ubuyobozi bwacu bureba abanyarwanda Bose sumubare wababyawe