Mu Mudugudu wa Rutorero, Zone ya Butahana, Komini ya Mabayi y’Intara ya Cibitoke mu Burundi hafatiwe Umunyarwanda n’abandi batandatu bajyaniye umutwe witwaje intwaro w’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari mu ishyamba rya Kibira.
Urubuga SOS ruvuga ko aba bantu bafashwe n’abasirikare bari ku burinzi mu masaa tanu y’amanywa yo kuri uyu wa 18 Kanama 2021.
Uru rubuga ruvuga ko bose baguwe gitumo ubwo bari bajyaniye abarwanyi b’uyu mutwe ibyo kurya mu birindiro byabo biri muri Kibira.
Uwaruhaye amakuru yagize ati: “Bajyaga muri Kibira bafite imifuka irimo ibiribwa, bagwa mu murongo w’abasirikare bari ku burinzi hafi y’ishyamba. Bahise bafatwa mbere yo gushyikirizwa Polisi.”
Abafashwe bose ni uwitwa Nathan usanzwe ari umujyanama muri Rutorero, uwitwa Gitagara, Bucumi, Burindwi, Nkeshimana na Thomas Mapindi.
Ubu bafungiwe kuri biro bya Polisi ku rwego rw’intara ya Cibitoke.

4 Responses
Mabayi: Umunyarwanda n’abandi 6 bafashwe bajyaniye inyeshyamba ibiribwa
Nibabarekure Cuba tuzarebe imbwa n’umugabo ubundi se iyo inkotanyi zirwana n’inzirabwoba nta embargo nubu ziba zikirya ibitiritiri nkuko bizimungu Casimir yavugaga