Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gen. Alain-Guillaume Bunyoni yasabye u Rwanda gutanga Gen. Maj. Godefroid Niyombare wahunze igihugu mu myaka 6 ishize kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
Gen. Niyombare ni we wayoboye abasirikare bagerageje guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi, muri Gicurasi 2015, ubwo yapfubaga, bamwe muri bo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Nk’uko VOA yabitangaje, Gen. Bunyoni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Kanama 2021, yavuze ko Leta y’u Burundi ifite amakuru yizewe y’uko Gen. Niyombare ari mu Rwanda, ayashingiraho asaba ko rwamwohereza.
Ni kenshi u Burundi bwakunze gusaba u Rwanda kubwoherereza abo rucumbikiye bakekwaho kugerageza guhirika Nkurunziza ku butegetsi, buvuga ko mu gihe iki kibazo kizaba cyakemutse, umubano w’ibihugu byombi wazambye kuva mu 2015 uzongera kuba mwiza.
U Rwanda rwemera ko hari abo rucumbikiye rwo ruvuga ko rutakohereza abaruhungiyeho kuko ari impunzi zifite amategeko mpuzamahanga azirengera, rugaragaza ko mu gihe rwabohereza, amategeko yazabirubaza.
Iki gihugu cyavuze ko kubohereza byashoboka ari uko Leta y’u Burundi n’Umuryango w’Abibumbye byemeye kwirengera ingaruka z’iki gikorwa.


