Dr Kiiza Besigye yacitse abapolisi bari bagiye kumufunga mu buryo bwabatunguye

Sangiza iyi nkuru

Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni, kuri uyu wa Gatatu yagize atya mu buryo budasanzwe acika imodoka za polisi zari zimuherekeje zimujyanye ku cyicaro cyayo muri Gulu kumuhata ibibazo, asubira i Kampala asiga abapolisi bari bamuherekeje bumiwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga, Dr Besigye wari mu Mujyi wa Gulu, uherereye mu majyaruguru y’igihugu, ari kumwe na bagenzi be bo mu ishyaka FDC, bagize batya ngo bagategura bitunguranye gukorana inama n’abacuruzi bo mu isoko rikuru rya Gulu bituma polisi ita muri yombi Besigye.

Igipolisi ariko ngo cyabonye Besigye n’agatsiko ke mbere y’uko babasha kwinjira mu isoko, maze Kiiza Besigye ashyirwa ku ruhande atabwa muri yombi. Besigye ariko nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yemerewe kuguma mu modoka ye naho umushoferi we yinjizwa mu modoka ya polisi yaherekeje Besigye ajyanwa kuri polisi.

Mu kugera ku muhanda berekeza kuri polisi, ngo imodoka ya Besigye yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8 yasigaye inyuma gato y’imodoka yari imbere ahita ava mu murongo w’izindi ahita afatiraho yerekeza i Kampala. Imodoka za polisi zikaba zamukurikiye ibirometero 20 zikagera mu gasantere ka Koro bavuye mu mujyi wa Gulu ngo bakamureka kuko nta kibazo yari agiteje.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amakuru ava mu nzego z’umutekano muri Gulu avuga ko Besigye yabakinnye imitwe akabacika bamureba kandi nta kindi bari gukora.

Iyi nkuru isoza ivuga ko Besigye asanzwe afite abayoboke benshi muri Gulu ndetse no mu ntara yose ya Acholi. Mu matora aheruka ngo besigye akaba yaratsinze Museveni mu turere 5 mu 8 tugize iyi ntara.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *