Min Jean Philbert Nsengimana ntiyumva ukuntu umuntu asonza afite imbaraga

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yibukije urubyiruko ko rugomba gukoresha imbaraga rufite rukazibyaza umusaruro bityo rukiteza imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangaje mu muhango wo gutangiza inama y’ihuriro ry’urubyiruko ubwo yanavugaga ko imwe mu mpamvu zituma urubyiruko rudatera imbere aruko rutabyaza umusaruro amahirwe rufite.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye iri huriro, Min Jean Philbert yagize ati”sinumva ukuntu umuntu asonza kandi afite imbaraga.” Aha yagarutse ku myuga igenda igaragara hirya no hino mu gihugu ahanini urubyiruko rukangurirwa gushoramo imbaraga n’ubushake ngo rubashe kwiteza imbere.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko hiryo no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ibikorwa bitandukanye birimo iby’urugomo, iby’ubujura n’ibindi bitandukanye aho usanga ahanini bigaruka ku rubyiruko rudafite icyo gukora.
Minisitiri nsengimana yatangaje ko urubyiruko ruzungukira byinshi muri iri huriro birimo kuganira ku ndangagaciro zabo nk’Abanyarwanda, kurebera hamwe imishinga yazaterwa inkunga ndetse na bimwe mu bitekerezo birebana n’urubyiruko byazaganirwaho mu nama y’umushyikirano.
Minisitiri Jean Philbert avuga ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rukikijwe n’amahirwe menshi ashobora kurufasha kwihangira imirimo iruteza imbere ahanini rwitabira ibikorwa bijyanye n’imyuga.
Yanaboneyeho kurusaba gukunda umurimo no guharanira gutera imbere bivuye mu mbaraga z’amaboko n’ubwenge byabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri huriro ribaye ku nshuro ya 5 ryahuje urubyiruko rutandukanye rwo hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu, urukomoka ku banyarwanda baba mu mahanga n’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *