Mu gihe hashize igihe kirengaho gato umwaka n’igice humvikana inkuru z’abasirikare b’u Burundi bicwa kubera akavuyo ka politiki kari mu gihugu, usanga hibazwa isomo abasigaye bakuyemo, n’inyigisho zagatanzwe ku mihini mishya.
Impanuro zatanzwe na Gén. de Brigade Marius Ngendabanka, umuyobozi wungirije muri Etat Major, aho yabwiye abasirikare basaga 254 basozaga amasomo yabo ku bya gisirikare (commandos), yabasabye kuba abanyamwuga birinda kwivanga muri Politiki.

Uyu muyobozi mu izina rye no mu izina ry’ibiro bikuru bya gisirikare yasabye aba basirikare umuntu yakwita ko ari imihini mishya, kuba indorerwamo z’igisirikare cyose cy’u Burundi.
Ati: “Mugomba kubaho ntaho mubogamiye muri politiki nk’uko Itegekonshinga ribivuga, mukomere ku bunyamwuga”.
Muri Gicurasi 2015, ubwo ibintu byari bimeze nabi mu Burundi, nyuma gato ya Coup d’Etat yapfubye, na Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yahamagariye buri musirikare wese kutagira aho abogamira kuri politiki (neutre politiquement).
Aho yagize ati: “Murekere politiki abanyapolitiki ( laissez la politique aux politiciens”.

Kuba Gén. de Brigade Marius Ngendabanka yunze mu rya mugenzi we, ni uko babona ko ikibazo kimaze iminsi mu gisirikare cy’u Burundi ari icyo kwibagirwa inshingano nk’umusirikare, ahubwo ugasanga hari abinjiye mu mashyaka no mu bindi bikorwa bya politiki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ese itegekonshinga ryo ntiryaba intandaro yo kwinjiza abasirikare muri politiki
Nk’uko biteganywa n’Itegekonshinga ry’u Burundi, hari imibare (pourcentage) yagenwe y’abasirikare n’abapolisi baba bagomba kwinjizwa (bashya) hagendeye ku bwoko (Hutu, Tutsi na Twa).
Ibi bikaba byaragaragaye mu minsi ishize aho Col Baratuza Gaspard yatangazaga ko imibare y’Abatutsi ikomeje kuba mike cyane mu biyandikishaga kwinjira mu gisirikare ndetse anavuga ko Abahutu aribo benshi, Abatwa bo ni ibisanzwe n’ubundi bahabwa umwanya muke muri izo nzego.

Ibi rero nabyo ugasanga ni ibintu bishobora gutuma abasirikare binjira muri politiki, ese niba abonye mugenzi we wo mu bwoko bwe yishwe, we yatekereza iki? Ashobora gushaka kwihorera! Kandi koko ibi byagiye bivugwa mu iyicwa rya bamwe mu basirikare bakomeye bagiye bicwa, umwe wo mu bwoko ubu akicwa, ejo hakicwa undi wo mu bundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubunyamwuga bwo basabwa bugeze he?
Muri Nyakanga uyu mwaka, umuvugizi wa Loni muri Centrafrique, Stéphane Dujarric yatangaje ko batangiye iperereza ku ngabo za Loni zongeye kugaragaraho ibikorwa byo gufata ku ngufu abana bato, atangaza ko ibyaha byakorewe mu karere ka Kemo karindwa n’ingabo z’u Burundi na Gabon.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ntangiriro z’uku Kwezi ku Ukuboza 2016, Stephane Dujarric nibwo yavuze ko iperereza ku bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina ryagaragaje ko abasirikare 41 bagize uruhare mu gufata ku ngufu no guhohotera abagore.
Yatangaje ko 25 bakomoka mu gihugu cy’u Burundi, ibi bakaba babishinjwa mu gihe bari muri iki gihugu cy’amahanga mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Uretse ibi kandi na Loni ndetse n’ibihugu by’amahanga ntibyoroheye bamwe muri bayobozi ba polisi na gisirikare b’u Burundi bashinjwa guhohotera abaturage, ifunga rya hato na hato,…bikorwa imbere mu gihugu.
Kugeza magingo aya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Loni hari bamwe mu basirikare b’u Burundi bafatiye ibihano, kubera ibyaha nk’ibyo byatangajwe haruguru bashinjwa.
Muri Kanama 2015, Gen Adolphe Nshimiyimana wafatwaga nk’inkingi ikomeye ya CNDD FDD, ishyaka riri ku butegetsi, akaba yari n’umujyanama n’ushinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza yarishwe, nyuma y’urupfu rwe benshi bikanzemo bitewe n’uburyo bari bamuzi ndetse na Perezida atanga icyumweru cy’iperereza.
Mu gihe hakorwaga iperereza ni nako hicwaga abandi basirikare ndetse na nyuma yaho abishwe ntiwabara, ngabo Bikomagu, Gen Kararuzi Athanase we wanicanwe n’umuryango we, Muhimpungu, Darius, ubaze abagiye batangazwa ko bafunzwe bo waruha. Aba bishwe kandi ukurikiye neza wasanga baragiye bicwa na bagenzi babo.
Usanga abakurikiranira hafi ibya politiki y’i Burundi bibaza amaherezo, ndetse ko ibimaze iminsi biba byakabaye isomo ku basirikare bashya binjizwa n’abagisaziyemo, bagakorera igihugu cyabo banaharanira kubungabunga umutekano w’Umurundi n’Umurundikazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


