Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports arasaba umuzamu Kwizera Olivier wakiniye iyi kipe, APR FC n’izindi kwigira kuri bakuru be bamubanjirije mu kibuga, mu rwego rwo kwirinda gusabiriza nk’uko byagendekeye Muhamud Mossi.
Ni ubutumwa Sadate yatanze nyuma y’aho Kwizera aherutse kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi, azira amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza aririmbira umukobwa; igikorwa cyabaye mu masaha y’ijoro.
Kwizera yirukanwe nyuma yo kwisubira ku cyemezo yari yafashe cyo gusezera ku mupira w’amaguru, cyari cyakurikiwe n’igifungo cy’umwaka umwe gisubitse yari yarakatiwe n’urukiko nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Sadate yabanje gusa n’uwiseguye, avuga ko ubusanzwe atajyaga avuga ku muntu uri mu bibazo, ati “ariko igihe kirageze ngo uyu musore yigire kuri bakuru be.”
Yasobanuye ko Muhamud Mossi wigeze kuba umuzamu ukomeye muri iki gihugu yari afite impano ariko kubera ko nta myitwarire myiza (discipline) yagiraga, byatumye ubu yirirwa asabiriza. Ati: “Muhamud Mossi (talent sans discipline, ubu yirirwa asabiriza.”
Sadate yatanze urundi rugero kuri Ndanda nawe wabaye umuzamu ukomeye, avuga ko we yari afite impano hamwe n’icyerekezo, byatumye ubu aba umutoza mpuzamahanga.
Yabwiye Kwizera ko amahirwe mu buzima ataza kenshi, amwibutsa ukuntu yari amaze igihe kirekire adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, Rayon Sports ikamufasha kugaruka.
Kuri we, igihe ni iki ko Kwizera akoresha impano afite icyo Imana yayimuhereye, byaba bimunaniye agasezera ku mupira w’amaguru nk’uko yari yarabigenje, amahirwe akasigira “abana bazi icyo bashaka.”
Inkuru y’ubuzima bubi bwa Muhamud Mossi wakiniye Rayon Sports, APR FC, akanafasha ikipe y’igihugu kujya mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, CAN mu 2004, yamenyekanye muri Gicurasi 2021.
Mossi yabwiye itangazamakuru ko yaheze muri Ethiopia kubera ko yabuze ubushobozi bwo kwivanayo ndetse ko abayeho nabi, asaba Leta y’u Rwanda kumufasha kugaruka mu rugo, akajya atoza abana izamu.





2 Responses
Sadate arasaba Kwizera kwigira kuri bakuru be, atazasabiriza nka Muhamud Mossi
Sha ibyo uyu mugabo yavuze (sadathe) ndemeranya nawe kabsa 100% Uyu muhungu ( Kwizera) azarangira nabi cyane kabisa.
Sadate arasaba Kwizera kwigira kuri bakuru be, atazasabiriza nka Muhamud Mossi
Sha ibyo uyu mugabo yavuze (sadathe) ndemeranya nawe kabsa 100% Uyu muhungu ( Kwizera) azarangira nabi cyane kabisa.