Syria: Abaturage ba Aleppo ngo bakomeje gutereranwa nk’Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Buri uko habaye ubwicanyi bw’indengakamere haravugwa ngo ntibikabe ukundi, none Ntibikabe ukundi iri kuba mu mujyi wa Aleppo wo mu gihugu cya Syria ahavugwa ko ibihabera ntaho bitaniye n’ibyabaye mu Rwanda cyangwa muri Cambodge.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibikorwa bya gisirikare bya guverinoma ya Syria bigamije kongera kugenzura umujyi wa Aleppo bias nk’ibigeze ku cyiciro cya nyuma ari nako amaraporo akomeje kuvuga ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abaturage bo muri uyu mujyi.

Iyi nkuru dukesha The Telegraph ivuga ko ingabo za Syria zirimo ziranjira mu nzu ku yindi zikica abaturage. Byibuze abasivili 82, barimo abagore n’abana, ngo barashwe kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Abaturage bafite ubwoba bwo kwicwa, kurigiswa, gukorerwa iyicarubozo no gufatwa ku ngufu. Hagati aho, ubutegetsi bwa Syria na Guverinoma y’u Burusiya bakomeje kwirengagiza ubusabe bwo kureka abasivili bahunga imirwano muri Aleppo bagatambuka nta nkomyi, aho bivugwa ko abagera ku 100,000 bananiwe kuhava.

Kuba ibi bintu bivugwa bikumvikana nk’ibisanzwe, nuko byumviswe na mbere. Ubwicanyi bwo muri Cambodge, imijyi ya baringa yo muri Irak y’Abakurude yarogeshejwe ibitwaro by’ubumara, Abanyarwanda bicishijwe imihoro, ubwicanyi muri Sarajevo na Srebrenica no muri Darfur.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’ibyabaye aha hantu, ijambo Never Again cyangwa se Ntibikabe ukundi ryaravuzwe cyane, ariko ubwo bugizi bwa nabi burimo gukorerwa abaturage bo muri Aleppo kandi abantu benshi ntibabyitayeho.

maxresdefault

Uko byagenda kose, ngo Syria ngo yagaragaje ko ingaruka zo kutagira igikorwa zidashobora kwirengagizwa cyangwa kwibagirwa, kuko igihe kimwe zishobora kwangiza kurusha gufata icyemezo cyo kugira igikorwa kare.

The Telegraph ntitinya kuvuga ko igihe gisa nk’icyarangiye ngo abaturage ba Aleppo batabarwe, ngo bakaba bagiye gukurikira izindi roho z’Abanya-Cambodge, Abanyarwanda, Abanya-Bosnia n’Abanya-Darfur mu murongo muremure w’inzirakarengane zatereranywe n’Umuryango Mpuzamahanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *