Amarira ni menshi ku baturage bo mu murenge wa Ngororero ho mu karere ka Ngororero, bahohoterwa, bagakubitwa n’ abasinzi n’ abanywatabi rimwe na rimwe babasanga aho baba baraye ku irondo ku murenge n’ahandi, nyuma bakanajya mu mirima y’abaturage bakiba.
Aba baturage bakaba batabaza ubuyobozi ngo bubarenganure bubakize ibikorwa by’urugomo bagirirwa n’abasinzi babasanga aho barara irondo ku umurenge wabo wa Ngorororero bakabakubita hafi yo gushiramo umwuka.

Mu kiganiro umwe mu baturage utashatse ko izina rye ritangazwa yagiranye na Bwiza.com, yatangaje ko bagiye kuzamugazwa n’inkoni z’abasinzi bava kunywa ahitwa mu Kajagari barangiza bakaza babakubita hafi guhera umwuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati:”Ni ukuri ubuyobozi nibudukize kuko aba basinzi bava ahitwa mu gisimu (aho bacukura amabuye) bakajya kunywera inzoga n’amatabi mu Kajagari barangiza bakaza badukubita kandi hafi ya buri munsi, mu byukuri turarembejwe, abayobozi nibadutabare.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Byukusenge Janvier, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko iki kibazo kitari kizwi ariko kigiye gukurikiranwa mu buryo bwa vuba maze aba baturage babashe kurengerwa ndetse n’aba bakora urugomo bihanangirizwe ndetse banahanwe.

At: “iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko tugiye kugikurirana vuba kuko icyo twifuza nuko abaturage tuyobora ababaho mu mutekana no mu mahoro ntawe ubangamira undi.”

Inzoga aba basore banywa ngo ni urwagwa iyo bavuye mu birombe, iyo basinze ngo bataha biba muri za boutique, biba imyaka y’abaturage ari nako bakora urugomo, gusa abaganiriye na Bwiza.com bakaba bahamya ko atari ibi birara gusa ko n’indaya zitaboroheye muri ako gace.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga @bwiza.com


