both-6.jpg

Ian Kagame, Mr Eazi na King Promise bari muri sitade ubwo Arsenal yatsindwaga na Chelsea

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame uyoboye u Rwanda, Ian Kagame n’ibyamamare mu muziki wa Afurika birimo Mr Eazi wo muri Nigeria na King Promise wo muri Ghana, bari muri Emirates Stadium ya Arsenal FC ubwo yatsindwaga na Chelsea.

Bigaragarira mu mafoto ibi byamamare byashyize ku mbuga nkoranyambaga zabyo, byifotoje byose bifite imipira ya Arsenal yanditseho amazina yabyo.

Kuri aya mafoto, Ian Kagame afite umupira wanditseho nimero 12, Mr Eazi afite uwanditseho nimero 19, King Promise ufite uwanditseho nimero 1 isanzwe ihabwa abazamu. Hari abandi batatu bagaragara muri iri tsinda barimo uwitwa Kwame, Park na David.
both-6.jpg
Mr Eazi ku rubuga rwa Twitter, yerekanye ifoto we na King Promise bafashe iyi mipira ya Arsenal, amwita umubeshyi. Ati: “Avuga ko atari umufana wa Arsenal. King Promise ubeshya kubi!”

King Promise kuri uru rubuga, yasobanuye ko yagiye kureba uyu mukino, yaguriwe itike na Mr Eazi nk’impano y’umunsi w’amavuko, gusa agaragaza ko yafanaga Chelsea. Yagize ati: “Impano nziza cyane y’umunsi w’amavuko. Itike yo kureba Chelsea FC yigisha Arsenal. Ndayishimiye cyane g wanjye Mr Eazi.”

Arsenal yatsinzwe na Chelsea ibitego bibiri ku busa (2-0), kimwe cya Lukaku n’ikindi cya Reece James. Uyu mukino wabaye tariki ya 22 Kanama 2021.

both1-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *