Jose Chameleone yashimiye cyane umubyeyi we uri kumwitaho mu burwayi bwe

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone nyuma y’iminsi mike bivugwa ko arembeye mu bitaro i Kampala muri Uganda, yashimiye umubyeyi we Poscovia Mayanja ukomeje kumwitaho mu gihe cy’uburwayi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Radio Galaxy yatangaje ko uyu muhanzi mu gitondo cya tariki ya 20 Kanama 2021 yajyanwe mu ivuriro muri Entebbe, arwaye umwijima n’urwagashya, indwara bivugwa ko yatewe no kunywa inzoga zikaze.

Iri vuriro ngo ryabonye Chameleone akomeje kuremba, rimwohereza mu bitaro nua Nakasero i Kampala, ari nabyo ari kuvurirwamo.

Chameleone yashyize ubutumwa buherekejwe n’ifoto ye ari ku cyuma ku bitaro ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 24 Kanama, ashimira uyu mubyeyi, ati: “Urakoze Mama, urukundo rwawe rurahambaye. Ntabwo wigeze uva ku kuri!!!”

Uyu muhanzi yasezeranyije umubyeyi we ko azakura afite imbaraga, amwigiraho, arangije amusabira kurama. Ati: “Nzakurana imbaraga nkwigiraho. Imana iguhe kurama.”

Ni ubwa mbere Jose Chameleone agize icyo atangaza ku burwayi bwe kuva yajyanwa ku bitaro. Yafashe n’umwanya aganira n’abamukurikira kuri izi mbuga, by’umwihariko abamwifuriza gukira vuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *