Ngozi: Guverineri yatangaje ko nta kibazo gikomeye cyagaragaye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda muri uyu mwaka

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi, Albert Nduwimana, kuri uyu wa Gatatu yahamagaje inama y’umutekano yari igenewe abayobozi ba za komini, abakuru ba za serivisi, abahagarariye za sosiyete sivile, amatorero n’amashyaka ya politiki bikorera muri iyi ntara.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi (ABP), ngo iyi nama yari igamije gusesengura uko umutekano wari wifashe muri uyu mwaka wa 2016 no gufata ingamba zo kugirango uyu mutekano utazahungabana mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Guverineri Nduwimana yavuze ko umutekano muri rusange wari umeze neza muri uyu mwaka wose muri komini 9 zigize Intara ya Ngozi ndetse no ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda. Yaboneyeho ariko kugaragaza imbogamizi bagize zirimo ikibazo cya Sabanengwa, aho ngo abasirikare b’u Rwanda basenye inzu yubakwaga kuri iki kirwa n’umuryango w’Abarundi ariko ngo ikibazo kikaba kitarageze kure.

Mu bindi bibazo guverineri yagaragaje harimo ikibazo cy’ishyirahamwe ry’abatekamutwe bagerageje kwiba abaturage amafaranga ariko bagahita bafatwa, kunywa inzoga zitemewe zirimo iyo bita Ikibarube n’inzoga zo mu dushashi, ndetse n’ikibazo cy’abamotari batagira ibyangombwa byo gutwara cyangwa ibindi, ndetse n’ikibazo cy’ubujura bw’inka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kugirango umutekano utazahungabana mu bihe by’iminsi mikuru rero, Guverineri Nduwimanayasabye ko hakazwa kugenzura urujya n’uruza rw’abantu kuri bariyeri za polisi no kugenzura ko bafite indangamuntu, kumenya abantu baraye mu duce tuyoborwa n’inzego z’ibanze n’abacumbitse no gushyira amatara ku muhanda ahantu hasa nk’umujyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *