les1.jpg

Polisi y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’iya Lesotho

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Lesotho, CP Holomo Molibeli n’itsinda ayoboye basuye Polisi y’u Rwanda, uru rukaba ari uruzinduko rwabaye intangiriro y’ubufatanye ‘bukomeye’ hagati y’impande zombi.

CP Molibeli yakiriwe na mugenzi we wo mu Rwanda, CG Dan Munyuza mu biro bye, bagirana ikiganiro kirebana n’ubu bufatanye bushya.

Nk’uko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwabitangaje, CG Munyuza yatangaje ko ari iby’agaciro gukorana na Polisi ya Lesotho ifite ubunararibonye bw’imyaka 150. Yagize ati: “Iyi ni intangiriro y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho. Ni iby’agaciro gufatanya na Polisi ifite ubunararibonye bw’imyaka 150 mu mikoranire n’izindi nzego.”

CG Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rw’icyumweru rwa CP Molibeli n’itsinda ayoboye, ruzafungura inzira y’ubufatanye mu bikorwa birimo: amahugurwa, gusangizanya ubunararibonye no guhana amakuru mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
les1.jpg
lesotho.jpg

Amafoto: RNP

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *