Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, NIDA, kiributsa abantu bashaka guhinduza amafoto yabo ku ndangamuntu kubera ko batayishimiye ko babyemerewe.
Icyo ubishaka asabwa ni ukugana umwanditsi w’irangamimerere ku biro by’umurenge, yitwaje icyemezo cy’amavuko kitararenza iminsi 30.
Iki cyemezo mu gihe atagifite, NIDA ivuga ko asabwa kopi y’ifishi yandikishijweho akimara kuvuka ya mbere y’umwaka w’2007, iriho umukono wa noteri cyangwa se icyemezo cy’amazina yitwaga mu mashuri abanza.
Diedonné Manago Kayihura uyoboye ishami rishinzwe gukora indangamuntu muri NIDA yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ushaka guhinduza ifoto iri ku ndangamuntu, asabwa kubanza kubisaba ku rubuga Irembo, akishyura amafaranga y’u Rwanda 1500, hanyuma agakomereza ku mwanditsi w’irangamimerere ku biro by’umurenge.
Muri Werurwe 2021, Umugwaneza Annet ushinzwe itumanaho muri NIDA na we yatangarije Isango Star ko serivisi yo guhinduza ifoto yemewe, gusa ngo ntihabwa buri wese.
Icyo gihe yagize ati: ”Condition ya mbere ni uko umuntu aba yaragize impinduka zigaragara mu maso ku buryo ushobora kumureba ukamuyoberwa cyangwa se yarahindutse, urugero ni nk’igihe yaba yaragize ibyago byo kugira impanuka akagira inkovu mu maso, ikindi cya kabiri nk’abantu baba baravutse bafite imirari akayikosoza cyangwa se afite ibibari akabikosora…”
Umugwaneza yakomeje asobanura ati: “Usanga hari n’abantu bifotoje ugasanga ifoto ye bayifotoye nabi yarahiye na we turamuhindurira hari ubwo usanga yakuze agahinduka akaba atagisa nk’uko kera yasaga… Icyo gihe twemerera buri muntu wese kuba yifuza guhindura ifoto ye, ikiba gisigaye ni ukugenzura ko iyo foto igomba guhindurwa cyangwa se igomba kugumaho gutyo”.

14 Responses
NIDA iributsa abashaka guhinduza amafoto yo ku ndangamuntu kuko batayishimiye ko babyemerewe
Babanze bahe ID urubyiruko rumaze igihe rusiragira ku murenge, Hari abashaka gufotrwa babuze ubafotora, bahabwa gahunda ntizubahirizwe,hitwajwe covid19, Hari abamaze igihe barafotowe bagitegereje ki UD ziboneka,harimo ibibazo byinshi.

Igihe umuntu ashaka guhindura ifoto yo Ku ndangamuntu , numero ya ID nayo izahinduka cyangwa yo ntizahinduka?

Igihe umuntu ashaka guhindura ifoto yo Ku ndangamuntu ,
Numero ya ID nayo izahinduka cyangwa yo ntizahinduka?

Njyewe banyongereye imyaka

Noguhindura izina rimwe bizababirigukunda

Muzatubarize niba na numero y’irangamuntu ihinduka cyangwa ngo igume uko yariri

Mutubwire niba no guhindura izina byemeww