Perezida Kagame yasabye kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutagikeneye inkunga z’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasabye abagize guverinoma gushyiraho igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutagikeneye inkunga y’amahanga muri gahunda yarwo y’iterambere. Ibi umukuru w’igihugu akaba yarabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ukuboza 2016 ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Kagame yavuze ko kwiringira inkunga z’amahanga ngo wishyure ibintu bifitiye Abanyarwanda akamaro ari ikibazo cyerekeranye n’agaciro kacu.

Perezida Kagame yagize ati: “ Ni na yo mpamvu muri uyu Mushyikirano, dukwiye gufata umwanzuro w’igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutakibeshejweho n’inkunga duhabwa n’abandi. Ndifuza gushimira abafatanyabikorwa n’inshuti. Icyo twifuza ni ugukorana neza n’abo dufatanyije muri uru rugendo, akenshi tugashingira ku bitekerezo n’amikoro byacu bwite ”.

Yakomeje agira ati: “ Aho tugeze nta gushidikanya ko dukoranye umurava, ibi twabigeraho.
Imigambi nk’iyi ni yo ituma tuba abo twifuza kuba. Agaciro, nk’uko dukunze kubivuga, ntabwo ari ubukire, ahubwo ni ukwiyubaha no kumva ko twebwe ubwacu twakwikorera ibyo dushaka ”.

30817270514_2c4a91a3d3_z

Abantu hafi 2000 kuri uyu wa Kane bari bateraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center mu nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, ahasuzumwe aho iterambere ry’igihugu rigeze, babaza abayobozi barimo na perezida Kagame ibyagezweho mu mwaka ushize, ariko muri iyi nama hanaganirwamo uko igihugu kizakomeza gutera imbere.

Ikibazo cyo gutungwa n’inkunga z’amahanga bikorwa na guverinoma z’ibihugu bya Afurika ni ikibazo gikomeye gituma ibihugu bihorana ibibazo by’amafaranga, aho bimwe bitakaza hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari yabyo byishyura imyenda y’amahanga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inama y’Umushyikirano yo mu mwaka ushize yibanze ku mahitamo u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

31512582332_1a8f06e944_z

Asobanura uko imyanzuro yavuye muri uyu mushyikirano yashyizwe mu bikorwa, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yavuze 69,2% byayo byashyizwe mu bikorwa hejuru ya 80%. Bivuze ko mu myanzuro 13 yari yatowe, 9 ari yo yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 80%.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *