Amerika: Perezida Obama yeruye ku mugaragaro ko agiye guhangana na Vladmir Putin

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016, Perezida Obama yikomye Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin ko yaba yaragize uruhera mu kwica amatora yo muri Amerika yinjira mu buryo butemewe ku mbuga zo guhanahana amakuru za Hilary Clinton mu gihe cy’amatora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo Perezida Barack Obama yagejeje ku itangazamakuru yagize ati”ibyo twavuze tuzanabikora. Tuzereka u Burusiya ko ibyo bwakoze byo kutwivangira mu matora bitari bikwiye.”
Ibi Perezida Obama yabitangaje mu gihe Perezida uherutse gutorwa Donald Trump we avuga ko ntacyo bimubwiye kandi ko nta giteze guhinduka ku byavuye mu matora.
Perezida Obama n’abandi banyepolitike bo mu ishyaka ry’Abademokarate bashinja u Burusiya kwinjirira uburyo bwo kohererezanya amakuru mu gihe cy’amatora nta burenganzira bwabiherewe bikica amatora ku buryo banavuga ko Hilary yashoboraga gutsinda iyo hatabaho icyo kibazo.
Ni nyuma kandi y’uko ibiro bishinzwe ubutasi muri Amerika bitangaje ko bifite amakuru yizewe ahamya ko V Putin yaba ariwe wagize uruhare mu itsindwa rya Hilary Clinton yivanga mu matora y’Amerika atabyemerewe mu buryo bwa internet.
Nubwo Perezida Obama ateruye ngo atangaze icyo azakorera u Burusiya yagize ati”ntekereza ko mu gihe umunyamahanga yagerageje kwangiza ubusugire bw’amatora yacu, nta kabuza tugomba kureba icyo tumukorera kandi tuzabigeraho. Tuzabikora mu gihe dushatse kandi tuzabikora uko dushaka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Obama yakomeje avuga ko Putin azashimishwa no kumva ayo makuru kuko nubundi basaga n’ababuze icyabahuza.
Perezida Obama atangaje ibi mu gihe mu ntangiriro z’umwaka utaha azaka muri White house, naho Trump we akavuga ko Obama avuga ibi mu rwego rwo kwikura mu kimwaro kubera ko batsinzwe amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *