Nyuma y’icyumweru cyose bitifashe neza mu rukundo hagati ya Kwihangana Eric,umwarimu muri GS Saint Dominique Savio de Nyanza mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke na Mukabugingo Naome,umwarimukazi muri GS Mukoma mu murenge wa Nyabitekeri muri aka karere,aho uyu kwihangana yashinjaga umukunzi we kumuha amafaranga 300.000 ayita inkwano umukobwa yamara kuyafata agahindura imico umusore akavuga ko byamutesheje umutwe kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kwandika ibaruwa avuga ko agiye ashobora kutazagaruka,bikaba byabangamira gahunda yo gusezerana mu murenge wa Bushekeri ku wa 3 Nzeri, Mukabugingo Naome kuri uyu wa 30 Kanama yahisemo gusubiza umusore amafaranga ye.
Nk’uko bigaragara kuri borudero ( bordereau) Mukabugingo Naome yishyuriyeho kuri uyu wa 30 Kanama,kuri Cooperative Umwalimu SACCO ikorera muri aka karere,agashyiikiriza we ubwe kopi Bwiza.com,bikurikira ikiganiro yari amaze kugirana n’iki kinyamakuru, Mukabugingo Naome yavuze ko iby’uko umukunzi we Kwihangana Eric yamuhaye amafaranga 300.000 ayita inkwano atari byo,ahubwo yamuhaye amafaranga 290.000 ayamugurije ku kibazo yari afite yashakaga gukemura yari yanamugaragarije,akaba atumva ukuntu undi yaje kuvuga ko ari amafaranga 300.000 ngo y’inkwano ,bitarigeze bibaho.
Iyo borudero Mukabugingo yagejeje ku munyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere yari iherekejwe n’amagambo agira ati’’ Amafaranga Kwihangana Eric yampaye yitiriwe inkwano angana na 290.000 nyamushubije nyanyujije kuri konti ye ya Mwalimu SACCO. Mu muco nyarwanda murabizi ko nta mukobwa wikosha akoshwa n’ababyeyi ndetse n’umuryango. Mu buryo bwo kurinda ubunyangamugayo bwanjye ndayamushubije nyashyize kuri konti ye.’’

Mukabugingo wari umaze guha ikiganiro kirambuye Bwiza.com ku bimaze iminsi bica muri iki gitangazamakuru ku bibazo biri mu rukundo rwe na Kwihangana Eric, hakaba hari impungenge ko gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Bushekeri ku wa 3 Nzeri bidashobora kuba,umusore akaba yasabaga iki kinyamakuru kumubariza uyu mukunzi we icyo atekereza kuri iyi tariki no ku rukundo rwabo muri rusange,yabajijwe impamvu ahisemo kumusubiza aya mafaranga, agira ati’’ Mpisemo kumusubiza amafaranga ye mu rwego rwo kwanga agasuzuguro no guharabikwa.’’
Abajijwe niba kumusubiza aya mafaranga bishyize iherezo ku rukundo rwabo n’imyiteguro y’ubukwe yari iriho,ati’’Kuri ibyo byo nta gisubizo mfite pe.’’
Abajijwe niba hari icyo yaba yavuganye n’umukunzi we kindi mbere yo gufata iki cyemezo,ati’’ Nabanje kumuhamagara aranyitaba,mubwira ko ngiye kumwishyura amafaranga ye nyanyujije kuri konti ye ku Mwalimu SACCO ambwira ko nta kibazo nyajyanayo,nyuma yo kuyashyiraho turongera turavugana mwoherereza na borudero kuri watsapu,iyo aza kuba atari ayo 290.000 yampaye yari kuyanga. Kuyemera ni uko azi ko ari yo yampaye,ibindi avuga ni ukubeshya no gushaka kumparabika.’’
Ku kibazo cy’uburyo we yumva yarayahawemo niba atari inkwano nk’uko umusore abivuga,yagize ati’’ Oya,si inkwano rwose. None se inkwano umusore ayiha umukobwa gusa nta muryango uhari? Ibyo wowe hari ahandi wabibonye cyangwa wabyumvise? Kandi na we utirengagije urabizi uko imihango y’ubukwe igenda.Ubundi se umukobwa wize,ufite akazi,akobwa amafaranga 290.000 ? Ariko biranashoboka ko ari inkwano n’ayo mafaranga umusore yayatanga bitewe n’ubwumvikane bw’imiryango yombi n’ubushobozi bwe. We se ubu bwumvikane yabugiranye na nde uretse ko n’ibyo yavuze ngo hari umubyeyi wanjye bavuganye iby’inkwano yabeshye?
Yayampaye ayanguriza kandi namwishyuye,nubwo yabyitiriye izo nkwano ariko uko nkubwiye ni ko kuri. Ibi byose ababyeyi banjye barabikurikiranira hafi kandi nk’ibi biba ku muntu kugira ngo Imana igire icyo imwigisha kandi nta mutima mubi mufitiye rwose.’’
Avuga ko yifuza ko umukunzi we yamusaba imbabazi ku byo amaze iminsi amuvugaho byose amuharabika,ibijyanye n’ubukwe n’ahazaza h’urukundo rwabo akaba ategereje ko umusore azamusanga nyuma yo kumusaba imbabazi bakabiganiraho bombi nta wundi ubwivanzemo.
Ati’’ Azabanze ansabe imbabazi kuko yarampemukiye cyane amparabika bene aka kageni. Icya mbera ntiyampaye amafaranga 300.000 yampaye 290.000 kandi ntiyitwaga inkwano. Kuvuga ko hari uwo mu muryango wacu bavuganye bemeranywa amafaranga 500.000, basaza banjye bavuga ko atabaye 800.000 batazantahira ubukwe na byo ni ukubeshya. Kuvuga ko mperukana na we amaso ku yandi mu kwa 5 anyerekana iwabo na byo arabeshya. None se ko dusengana,ni gute yambuze? Ko nemeye kuva mu itorero nasengeragamo rya Méthodiste Libre nkamuhindurira nkamusanga muri ADEPR,icyo ntamukoreye ni iki cyatuma ansebya bingana kuriya?

Nifuza ko aho yanyuze hose amparabika yanahanyura ansaba imbabazi,ibindi tukazabona kongera kubiganiraho twembi. Nko kuvuga ngo ayo mafaranga yampaye twarayubakishije, inzu yacu ni amategura n’ubu ntakirayihindukaho. Twayubakishije iyihe nzu se yindi avuga? N’iki cyanshenguye umutima cyane.’’
Yanavuze ku cy’abashyitsi basuye umukunzi we cyabaye intandaro y’isenyuka ry’ibyo bateganyaga byose mu nzira yo kurushinga cyanabaye intandaro y’iyandikwa ry’iriya baruwa n’ibyayikurikiye byose,ati’’ Jyewe icyo napfuye na we cyabaye intandaro y’ibi byose ni uko hari umusore n’umukobwa baje ngo baje kumusura ku icumbi ku ishuri,arambwira ngo hari umusore n’umukobwa bamusuye ariko imvura iri kugwa nyinshi,ntazi aho bari buce bataha, mubaza niba ari kumwe n’abo bashyitsi be,ambwira ko batari kumwe ahubwo yabarekeye icyumba cye ngo baganiriremo,we ajya kuba aryamye mu cya mugenzi we.
Namubwiye ko ibyo atari byo bitananshimishije na gato ko ntumva n’impamvu abimbwiye,ko bidakwiye nk’abantu bakuru,bagombaga kujya gushaka ahandi bahurira,nko mu icumbi ryishyurwa cyangwa Hoteli,bataje guhurira mu buriri bwe,aho arara, ansubiza ko bahamusabye kandi hahari atari kuhabima,mubwira ko uretse nanjye nta n’undi byashimisha, aho kunyumva ararakara cyane.
kandi na we umuntu mugiye kurushinga ntiyakubwira ibintu nk’ibyo ngo ubure kugira ikindi umubaza. Kuki se niba bari bamusuye atabajyanye mu cyumba cy’uruganiriro ngo abakire,baganire batahe,akabaharira icyumba araramo akajya kuryama ahandi? Ubundi ko bari baje kumusura baryamaga mu biki kuri ayo manywa? Kumubwira gutyo rero agakora biriya byose yakoze kandi ntaho nigeze mvuga ko namwanze,namwe murabyumva.’’
Arakomeza ati’’ Uwo mugoroba wose twakomeje kumera nk’abaterana amagambo,kurakara bikomeza kubaho ndituriza,mubwira ko twongera kuvugana ari uko yumva atuje, aho kubyumva ahubwo anyandikira ubutumwa bugufi buntera ubwoba ngo ahaze isi,agiye kuyisezera, ngo nzabane n’abandi igihe azaba atakiyiriho nzishime,n’ibindi byinshi, mubaza ikibazo afite kimuhangayikisha aranyihorera turyama tutumvikanye, bukeye rero ni bwo hatangazawaga biriya.’’
Ku byerekeranye n’ Uwamahoro Sara wakomojweho mu ibaruwa umusore yanditse, ubuyobozi bukaza no kumukura mu nzu ye ubwo hakwirakwizwaga inkuru ko yaba yiyahuye, uwo Sara akaba akomeje gusa na kidobya y’umubano wabo, Na byo yabisubije agira ati’’ Sara uwo simuzi ariko hari byinshi na we umuntu yamwibazaho.
‘’ Ko abaje gushaka umukunzi wanjye mu nzu y’uwo Sara bakeka ko ari ho ari,bahamaga Sara babimubazaho akabahakanira yiririsha ko atigeze amubona nyamara bakahamusanga,yabitewe n’iki? Ikindi n’ubu nibaza naburiye igisubizo,kuki yamushyize mu rwandiko ngo bazamumenyeshe kandi azi ko ari ho agiye,yabitewe n’iki? Ibyo ndabyibaza cyane.

Gusa ibyo kuvuga ngo mfite impungenge ko nubwo narushinga n’umukunzi wanjye yansenyera, simbyifitemo rwose,simuzi na we ntanzi ariko hari abamuzi. Ubuni se uwo Sara arashaka ko ari we babana? Uzabimumbarize. Ibyo avuga ko mfuhira umukunzi wanjye tutarabana ngakabya,gufuha ni ingenzi ku bakundana bigomba kubaho si jye wa mbere byaba bibayeho nanabigize. Ariko se we yaza kubyitambikamo gute ngo mfite amakosa yo gufuhira uwo tutarabana? Yakubwiye ko yifuza ko babana we se?
Icyo nsaba Eric kimwe gusa ni ukunsaba imbabazi kuko yaransebeje cyane,aranambeshyera,antera urubwa,kandi nk’umuntu twiteguraga kubana ubuzima bwacu bwose ntiyagombaga gukora biriya yakoze na we azigaye rwose birakabije. Kuvuga ngo ndi mubi namuririye amafaranga n’ibindi ntazi, si byo na gato rwose. Icyo nagikora ubwo ibindi tuzabyikemurira twembi.’’
Asaba abagiye kurushinga kujya babanza bagashishoza,bakagira igihe cyo kubitekerezaho gihagije bagasenga n’Imana kugira ngo ibahishurire ibyaba bihishwe byose mu rukundo batakwimenyera ubwabo, ko kandi ugize ikibazo mu rukundo akwiye gutuza agasaba Imana imbaraga zo kubyihanganira no gutegereza ubushake bwayo aho gutekereza kwiyambura ubuzima cyangwa ikindi gitekerezo cyaganisha ubuzima bwe ahatari heza.
Twagerageje guhamagara Kwihangana Eric ngo atubwire uko yakiriye gusubizwa amafaranga kwe yita inkwano no kuba ayo yavugaga atari yo ahawe, telefoni ye igendanwa inshuro nyinshi twamuhamaganye ntiyayifata.

50 Responses
Nyamasheke: Mukabugingo Naome yasubije Eric amafaranga yari yaramuhaye ayita inkwano nyuma yo kuvugwaho kumubenga
Sinshaka kubicyira ubukwe arko Naome uzashyishyoze,
Uyu mugabo ntamugabo urimo, uyu azakurishya umutima uturike,
secondly ninumwana mumutwe nawe Reba iyonyandiko yanditse ateshya inzego zareta umutwe ngo yiyahuye, weho urabona uyu muhago aruwo kubaka urugo uzareke abanze ashyire ubwana.

Yoooooo!!! Nsabye imbabazi NAOMI mu ruhame.Nali naketse ko uyu mukobwa ari umuhemu washatse kurya amafaranga atavunikiye.Naomi,rwose mbabarira kuko nali nakwanditseho ibintu bibi.Mwese murabona ko uyu mukobwa ashaka “umubano mushya” n’uriya muhungu.Naomi,niba wazaga I Kigali rwose nkagusaba imbabazi amaso ku maso.Nali nakwanze cyane.Gusa wa mugani umenya uriya musore atari serious.

Kumusubiza amafaranga Ni byiza gusa sibyo bikwereka ko ari mwiza,umuntu ni nimugaru, yanze igisebo abonye kuyaheza bitakunda kubera itangazamakuru,

Eric niimbwa kabisa asebeje uriya mwari.

Wowe Muhire ntitaye kunama utanze ko ikwiriye CG idakwiriye, gusa uri igihubutsi. Ntazibana zidakomanya amahembe kandi ikindi ntukitabike mucyo Uwiteka yafatanije cyane ko NAOME ubwe yivugiye ko Eric namusaba imbabazi ibindi ari ibyabo higira ubyivangamo

Aguteye umwaku!!
Arakumagiye kbs

Indryarya ihimwa n’indryamirizi koko
Ngo yari yakugurije???
Ukore iyihe mishinga kd ubukwe buri le 03/09????

Umva uwomuhungu mureke suwawe rwose kd nimubana uzahora ubabaye njyewe ndumva aruwokuzagusaza ntakindi

NIBITARI BIRIYA BIBAHO NDUMVA BITABANYA. BIROROSHE CANE!!!!!!

Cg nta bisake wamubagiye mwa! Sinumva ngo niwo muco w’iwanyu.Anyway,uwo mutype ni fake

uyu mukobwa nawe aratubeshya kbs mubyo yavuze! ati yarangurije sinkwano kd baramaze kwiyandikisha gusezerana mu murenge ku 3/nzeri kereka ahubwo niba gusezerana ku murenge nabyo atabyemera! ahubwo niyemereko yaratuburiye agasanga umusore nawe arakerebutse agakoresha uburyo azabona amafr ye nubwo ubwo buryo yakoresheje ataribwiza cne yarikureba ubundi akoresha. Njye nuko mbyumva murakoze.

ABA BOSE BAFITE AMAFUTI ARIKO CYANE UMUKOBWA KUKO GUTE YARI KWAKIRA CASH Z’UMUHUNGU BITEGURA GUSGYINGIRANWA ATARI INKWANO? IBYO HOSE BIRABA NATWE TWARABIKOZE GUTANGA IGICE CY’AMAFRANGA Y’INKWANO UBUNDI AGAFASHA GUTEGURA UBUKWE IWABO W’UMUKOBWA

Uyu mukobwa nubwo atatubwije ukuri kose ariko nibe nawe , kuko uyu muhungu amakosa yakoze nimenshi nawe yarayiyemereye, irya1 gutiza uburiri abandi bantu, irya2 kubeshya ingano y’amafranfa yahaye umukobwa irya 3 kwandika iriya nyandiko ngo agiye kwiyahura,irya4 kujya kwihisha kumugore utagira umugabo kdi afite bagenzi be.

NGO KUBESHYA CASH ZATANZWE UBWOSE BITANIYE HE? NTA 300K CG 290K erega wibukeko ashobora kuyohereza bagakata kuro momo ch agatega ……………… AHUBWO KUBA UMUKOBWA AYAMWISHYUYE NUKO BURIYA UMUHUNGU YARI AFITE GIHAMYA(PROOF) KO YAYAMUHAYE NAHO UBUNDI YARI KUZAHINDURWA INJAJWA

Hhhhhh ubworero waricaye ibitekerezeho nawe uba uraje uradutubyrira nkuko warumutuburiye ahubwo wanze guseba rwose

Mwiriwe mwese abakurikiye iki kinyamakuru Bwiza, Gusa muraba bose ntanumwe navuga ko ar’umwere kubera ko ibyabaye byose bifite intandaro n’imbarutso yego uyu eric yagize ikosa ryo guhubuka agahita ashyira inkuru yose hanze, ariko tuzirikane ko ibyo yavuze byose atabiterwaga n’ibyishimo yarafite ubundi muri babiri baburana haba harimo umwe urimo kwigiza ankana. sinzi niba uyu kwihangana eric yasaba imbabazi bagakomezanya kubera ko ibyabaye byandikishije isura mbi nk’abantu bateganyaga kurushinga uko mbibona umukobwa arashaka kwisubiza agaciro ubundi akamusezerera, ntawe nacira urubanza ariko ibyabo ntagahunda bifite pe.

N’ubwo tutabonye umusore ERIC ngo twumve icyo abivugaho, ariko twihanganishije uyu mwali NAOME kuko yaraharabitswe.Ntabwo Eric yitwaye gitore

Mwembi mufite amakosa! Ese nk’ abarezi mbabaze ikintu kimwe!? Ubu koko muzasubira kwigisha abana? Uburere muri kubaha nk’ abantu mwize uburezi mugomba kurerera igihugu nkuko cyabareze Ni ubuhe? Gusa ndabasabye!? Uwabanyereka mu ishuri mu minsi irimbere muri gutanga uburezi mudafite! Ndi reta naba mbahagaritse imyaka ibiri Ayo mafaranga mwirirwa mupfa mutakoreye mukaba muyabuze mukajya guhinga ahari mwazubahana nyuma! Please mwiteje isi mureke ibote

Fotorazerer@ Niba uri na Eric gukomana amahembe bibaho arko uhindure imicyo yawe Kuko kuba cyabakobwa na cyabagore ntobyakubakira , secondly ugakura mumutwe nkumuntu wu murezi, njyembona wahindura behavior zawe: 1) ntamuntu Wu mugabo Kandi uri mature mumutwe utiza uburiri aryamaho ngo babusambanireho,
2)ubuse wabuze abandi bahungu binshuti zawe bo kuruhukiraho aho kujya kuruhukira mubagore , Sha ndabivuze ntamugabo ukurimo, sinkuzi ariko ndakeka na Societe ububamo nturi serious rwose, Njye nagira inana Naome ntazagushake nubwo abagabo babuze azashyakire ahandi, kuko yazababara ubuzima bwe bwose.

Mureke mbabwire, ndi mu kuru ariko impande zose njye ndi kuhabona amakosa.
Ikigaragara cyo ariya mafaranga Naomi yarayakiriye kd yitwa inkwano ikosa riza kuri Eric wayatanze abiziko imiryango yabyanze akarenga akayaha umukobwa.naho ibyo kuba yaratanze make bibaho bagatanga aboneka cg bakaba batanze igice ku bwumvikane bw’imiryango.
Naomi na Eric, mureke ibinyamakuru kuko nabo ni abatubuzi ubabwira 1 bakandika 1000 utababwiye.
Ibintu ni ibyanyu mwembi mubiganireho birangire mubanye cg mutabanye kuko nta kampara ubaho kd niba mutari bunabiganireho mureke ibinyamakuru nabyo ni ibya fake cyane.
Nk’umuntu ubaruta, mbagiriye inama muracyari bato mutagize uwo meikoma, mukorere ahazaza nanyu muhafite mubiganza byanyu

Ikingenzi ni uko abonye ibye gusa ariko Éric akanure ijisho uyu si umuryango wo gusabwamo ni abacakara b’amafaranga muge murène inyandiko zanjye zihite

Muraho neza! Nubwo ntawushimira Umuntu wagerageje kwiyahura ariko Eric afite reseau, murebye neza uriya mukobwa niwe uri mumafuti, ndababwiza ukuri, wambwira ute ukuntu abantu bageze aho biyandikusha mumurenge ngo basezerane ababyeyi batabizi, ahubwo murebye neza wasanga uriya mwali yarashatse kwikubira iriya nkwano agakatira Eric ubwo nawe agashakisha trick zose, erega abakobwa bubu nabo gusengerwa, bashaka kurya utwabandi batakoreye,ubaze abakobwa barya ibyabasore bakabaka nibenshi, kandi akwereka umushinga rwose ufatika kubera akarimi gatyaye, nagira inama abasore bitonde abakobwa bifuza kubaka nibacye mu Rwagasabo

Gusa abana bubu nababwira kwirinda kwirurukira mri social Media muzi aho byagejeje Aline G. nubwo yigiraga umunyamujyi, nubu gusangiza ubuzima bwe rubanda biracyamugaruka. UMUNTU AVUGANA N´UMUKOBWA agahita yihutira kuri youtube ukagirango agiye kwa nyirassenge cg kwa mushikiwe…naho abihaye abanyarwanda, abarundi benshi batagira akazi bifitiye umushiha…numwanya uhagije ya youtube…..abamuzi bari kwisi yose bakamwihanganisha….naho abandi bakamutuka kakahava….Umwarimukazi utanga icyumba ngo bagisambaniremwo umusore akwiye ku mwirinda(nabonye yambaye yikwije ngirango ni umu kristu…ariko biraboneka ko ubusambanyi aburimwo kuva kera…NTATINYE KUBWIRA VIANCE KO YATANZE IGITANDA CYE NGO BAGISAMBANIREHO!!!!!Ubwose gusambana we abifata nki ki?ubwose yumva umuntu yamwubaha gute nawe atiyubashye(umwe muri abo bashyitsi bari baziranye muri ubwo busambanyi)…umuhungu nafate ayo mafaranga akore imishinga azaba arongora aracyari muto…gusa asabe mitation ave Rwamaagana…azarebe ko ubuzima budahinduka