APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema Union yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yitegura irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona, CAF Champions League, rizaba muri Nzeri 2021.
Uyu mukino urabera ku kibuga cyayo cy’imyitozo giherereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, guhera saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa 1 Nzeri 2021, ukazakurikirwa n’imyitozo yo gukomeza kwitegura iri rushanwa.
AS Maniema yabaye iya kabiri muri shampiyona ya RDC iherutse gutsinda imikino ibiri ya gicuti AS Kigali yo mu Rwanda; umwe wabereye i Rubavu, undi ubera i Goma muri RDC.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


