Saa munani z’urukerera rw’uyu wa 31 Kanama 2021, ikamyo ya Fuso yari itwaye ibi yasenye inzu z’ubucuruzi mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, yasenye inzu z’ubucuruzi, yica nyirazo witwa Mukeshimana Yvonne n’umuzamu we Nkurikiyimfura Jean de Dieu.
KT Radio dukesha aya makuru ivuga ko kandi iyi mpanuka yakomerekeyempo abana ba Mukeshimana babiri; uwitwa Munyaneza Jean de Dieu na Munyaneza Jean d’Amour, umushoferi wari uyitwaye n’abandi babiri bari kumwe.
Umwe mu batabaye yagize ati: “Hari saa munani na 16 z’ijoro, turaza dusanga abantu bapfuye, imodoka yaguye hariya, tujya gushaka abantu ngo tubakuremo. Tubanza gukuramo abana, tugize amahirwe dusanga ni bazima, dukuyemo umumama dusanga yapfuye.”
Yakomeje ati: “Tugeze ku modoka dusanga hari undi muntu, tugiye kumukuramo amaraso arimo ava, dusanga amaguru yahezemo, tubura uko tumukuramo. Ni bwo Polisi yaje, iragerageza imukuramo, n’abaganga barimo kumwitaho.”
Iyi mpanuka bivugwa ko yatewe n’umuvuduko ukabije w’iyi kamyo, watewe ahanini n’imiterere y’uyu umuhanda yagenderagamo, ahitwa Beretware.


