Hari kuba inama ikomeye hagati y’u Burundi na RDC

Sangiza iyi nkuru

I Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuva kuri uyu wa 31 Kanama 2021 kugeza ku wa 2 Nzeri 2021 hari kubera inama ikomeye ihuza abayobozi b’iki gihugu n’intumwa zo mu Burundi.

Muri iyi nama, uruhande rwa RDC ruyobowe na Minisitiri ushinze akarere, Didier Mazenga Mukanzu, intumwa z’u Burundi zo zikaba ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Albert Shingiro.

Ingingo zigirwamo zirarebana n’ubutatanye mu bya gisirikare, umutekano, politiki, dipolomasi, imiyoborere, ubukungu, guteza imbere ibikorwaremezo n’izindi zirebana n’iterambere ry’ibihugu byombi.

Byitezwe ko mu gihe iyi nama izaba irangiye, impande zombi zizategura itangazo rikubiyemo amasezerano zizasinyana, zishyireho imikono, ubundi zirimenyeshe itangazamakuru.

Izi ntumwa z’u Burundi zigeze i Kinshasa nyuma y’aho muri Nyakanga 2021, Perezida Ndayishimiye avuyeho. Icyo gihe Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yamenyesheje itangazamakuru ko ibihugu byombi bizagirana ubufatanye nk’ubwo icye kizagirana n’u Rwanda na Uganda.

Amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere hagati ya RDC n’u Rwanda, RDC na Uganda yasinywe ubwo Perezida Tshisekedi yahuraga n’abakuru b’ibi bihugu muri Gicurasi na Kamena 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *