Umuhanzi Jay Polly yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu njyana ya ‘Rap’ yapfuye azize uburwayi.

TV1 dukesha aya makuru ivuga ko uyu muraperi yaguye mu bitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi apfuye yari amaze amezi agera kuri ane atawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Ari muri gereza ya Nyarugenge yari afungiwemo, bivugwa ko yaje kuremba mu masaha y’ijoro, yihutishirizwa mu bitaro bya Muhima, ageze ahavurirwa indembe ahita apfa.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Umuhanzi Jay Polly yapfuye
    Inkuru ibabaje cyane.Twihanganishije abasigaye.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.

  2. Umuhanzi Jay Polly yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *