“Turashima amaraporo twabonye meza ariko agabanuke” Habineza Frank mu mushyikirano

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka rishinzwe kurengera ibidukikije (Green Party) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda, Habineza Frank yashimye igitekerezo cy’inama y’igihugu y’umushikirano ariko agaragaza bimwe mu byo iyi nama ikwiye kwitaho bititabwaho.
Ibi Habineza yabivuze kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016 ubwo inama y’igihugu y’umushyikirano 14 yari igeze ku munsi wayo wa kabiri mu mwanya wo kwakira ibitekerezo
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’umuyobozi wa Green Party, Habineza Frank Ati “Mfite ishema ryo kuba umunyarwanda kuko kera nk’iri umwana nkiba mu Bugande nagiye kuvoma umuntu arankubita ati ‘wewe uko munyarwanda’ mpita numva ko kuba umunyarwanda ari cyaha ariko kubera ubushobozi bwanyu nyakubahwa perezida wa Repubulika ndetse n’urugamba mwarwananye n’ingabo z’u Rwanda nshimira cyane twashoboye kongera kubona agaciro n’ishema byo kuba abanyarwanda ibyo byo ndabibashimira”
Habibeza Frank yasabye ko muri iyi nama hagabanywa umwanya uharirwa Raporo zitangwa “Turashima Amaraporo twabonye meza ajyanye n’ubukungu n’ibindi ariko akaba yagabanuka noneho ibyo bitekerezo by’abaturage, ibyifuzo byabo n’ibisubizo bikobona umwanya ndetse namwe mukabyumva mugatanga n’igisubizo ndumva byaba byiza kurushaho nyakubahwa perezida wa Repubulika”
Agaruka ku kuba Ishyaka rye rya Green Party ryaremerewe gukorera mu Rwanda, Habineza yagize ati “Ikindi mbashimira nyakubahwa perezida ni uko mwemeye ko n’ibitekerezo byacu bitandukanye ko nabyo byemerwa mu Rwanda”
Habineza yanavuze ko iyi gahunda yajya inakoreshwa ku banyarwanda baba mu mahanga bakajya bahurira ku biro by’Ambasade y’u Rwanda mu bihugu babamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Frank Habineza yijeje umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ko azafasha leta kumvisha no gushishikariza abandi banyapolitiki kureka amagambo yose akubiyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’ishyaka Green Party yasabye ko abategura inama y’umushyikirano bajyabahera mu nzego z’ibanze hasi mu midugudu kugirango abaturage ubwabo bajye batanga ibitekerezo bizamuke mu nzego zose bityo abe ari byo biherwaho hategurwa inama y’umushyikirano, ibi bitandukanye n’uko byari byakozwe kuko ubundi ibiganirwaho bitegurwa n’abayobozi mu nzego zo hejuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *