Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y'u Rwanda mu mushyikirano

Sangiza iyi nkuru

Kiliziya Gatulika yateranye amagambo n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku kibazo cyo kuba iri dini ryasaba imbabazi ku ruhare rwaryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, asubiza Musenyeri Filipo Rukamba ati “Ikibazo ni uko tutemera ko kiliziya gatulika yakoze Jenoside, Jenoside ntabwo ari kiliziya yayiteguye, ntabwo ari kiliziya yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, Abakirisitu bakoze Jenoside kandi twumvaga kuri twebwe bisa n’ibigarukira aho”
Kagame ntiyiyumvisha impamvu Papa adasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byagarutsweho nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG ku kurwanya Jenoside, uyu yavuze ko hakiri imbogamizi ku kurwanya Jenoside mu gihe bimwe mu bihugu birimo n’Ubufaransa bikikomeza mu kwemera no gusaba imbabazi ku ruhare rwabyo muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni.
Ikibazo cyo kuba kiliziya Gatulika yasaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyagarutsweho mu nama y’umushyikirano 14, Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko iz mbabazi zasabwa n’umuyobozi wa kiliziya ku rwego rw’isi Papa, nk’uko byagiye bikorwa n’ahandi nk’uko perezida Kagame yabisobanuye
Ati “Hari aho Kiliziya Gatulika y’i Vaticani yasabye imbabazi,m ndetse ahandi itanga n’impozamarira, ntabwo byagiye ku muntu umwe gusa, cyangwa ngo abantu batatu gusa bishyire hamwe bavuge ngo baranditse basabye imbabazi, niba ahandi n’ubundi kiliziya yaraabye imbabazi ntabwo byasobanutse impamvu mu Rwanda kiliziya itarasaba imbabazi
“Abemera serivise mbi ni bo bafite ikibazo” Perezida Kagame
Perezida Kagame yabivuse asubiza Musenyeri Filipo Rukamba nk’umuvugizi wa Kiliziya mu Rwanda wari umaze kwemeza ko kiliziya ntawe yatumye gukora Jenoside bityo ko ngo itabazwa ibyo gusaba imbabazi
Mu ijambo risoza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 14, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku bayobozi bagifite umuco wo kwirata ibyo bagezeho abasaba kubicikaho, yanagarutse ku kibazo cya serivise mbi bagitanga serivise mbi abasaba kwikosora ariko avuga by’umwihariko ko abahabwa bene izo serivise bakazakira nabo bafite ikibazo
Yagize ati “Nta nubwo njye nza kwibanda kuri bariya navuze abo badatanga serivise uko bikwiriye, njye ndanabishyira no ku bahabwa serivise, cyane cyane ndetse, abo barimo twebwe b’ababayobozi ndetse, muri twe aabayobozi harimo abatanga serivise ariko harimo n’abazihabwa”
Akomeza agira ati “Iyo ukorerwa ikintu akenshi kandi uri bunishyure amafaranga umuntu akaguha ikintu uko ashatse uko ari ko kose, uko giteye kose ukakira, ukishyura, ukagenda uba ufite ikibazo nawe, niba tudashoboye gusaba serivise nziza nk’uko tuyikwiye natwe dufite ikibazo”
Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bihimbaza
Ikindi umukuru w’igihugu yagarutseho ni ukwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kwiyibuka kugirango mu gihe abayobozi hari ibyo batari kubagezaho neza bage ubwabo babyishyuza.
Umukuru w’igihugu yanagarutse ku mbwirwa ruhame za bamwe mu baturage n’abayobozi abagaya guhora bavuga ibyiza bakora cyangwa bakoze mu rwego rwo kwitaka
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Nagumye ndwana no kubyihorera kubivuga riko reka mbivuge kandi si bwo bwa mbere mbivuze, kuvuga ibyiza ukora, njye nakabaye mvuga ngo mureke twishimire ibyiza twagezeho, ariko ntabwo nakongeraho na rimwe ngo ariko turi ibitangaza, ngo twageze kuri ibi abantu baza no kutureba, iyo mvugo imfata ahantu ikandya, ibyiza jya ureka abandi babikuvugeho ariko ntukabyivugire,”
Perezida Kagame yasobanuye ko atari ngombwa ko abantu bivuga bitaka kuko niyo bakoze nabi batajya bibuka nabyo kubivuga, ati “Ibyo ukora nabi se nabyo baza kukwigiraho?”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *