Nk’u Rwanda twiteguye gufasha u Burundi mu buryo bushoboka kuva mu bibazo burimo. Ibi perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 Ukuboza 2016 nyuma y’Inama y’Umushyikirano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye, umukuru w’igihugu Paul Kagame yabajijwe icyo atekereza ku biherutse gutangazwa n’umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa wasabye ibihugu byahaye ubuhungiro impunzi z’Abarundi kuzohereza mu gihugu cyazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha yavuze ko hari ibintu byinshi biba bikwiye kurebwa, ndetse yongeraho ko hakwiye ibiganiro mu rwego rwo kurebera icyakorerwa hamwe nk’akarere mu gushakira umuti ikibazo naho ubundi ‘guhambiriza abantu’ ngo ntabwo ari ibintu bigoranye.
Yagize ati: “ Kubwira impunzi ngo nimufate utwangushye mutahe biroroshye. Ikibazo ni ingaruka byatera kuri izo mpunzi ”
.Yakomeje abaza ati: “ Ese ubu tuzabyuke maze tubwire impunzi z’Abarundi 80000 ziri inaha ngo nimutahe ibintu bimeze neza ?”
Ku kibazo kijyanye n’igikenewe kugirango ikibazo cy’u Burundi kibonerwe umuti, perezida Kagame yavuze ko igikenewe ari cyo nyine u Burundi burimo gukora bubifashijwemo n’umuhuza mu biganiro ndetse no gushaka kw’Abarundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande, nubwo u Burundi budahwema gushinja u Rwanda kuba inyuma y’abantu bahungabanya umutekano wabwo, perezida Kagame we yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha.
Yagize ati: “ Nk’u Rwanda twiteguye gufasha u Burundi mu buryo bushoboka kuva mu bibazo burimo ”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






