Umubyeyi utuye mu Murenge wa Zaza w’Akarere ka Ngoma, arasaba ubutabazi bwihutirwa nyuma y’aho agize uburwayi bw’ibibyimba mu nda bwatumye amara ye asohoka hanze.
Mu kiganiro yagiranye na TV1, uyu mubyeyi yavuze ko uburwayi bwo mu nda abumaranye imyaka itandatu, aho yagiye kwivuza mu bitaro bikuru bya CHUK, abaganga bakamubaga ariko ntibasubize aya mara mu nda.
Yavuze ko aba baganga bagiye bagiye bamuha gahunda yo kujya kubagwa, ariko yagerayo bakamuha ikindi gihe, kugeza ubu atarahabwa ubutabazi.
Yagize ati: “Narwaye ibibyimba mu nda, banzana hano CHUK barambaga, bamaze kumbaga, bakaza bampa amarandevu (rendez-vous), naza bakansubizayo, bakampa ayandi marandevu kugeza aya masaha. Nkaba naragiye ku bitaro bya Gahini na za Rwinkwavu ngo ndebe ko bansubizamo amara mu nda, biranga.”
Ngo yagize impungenge z’uko iki kibazo cyamuviramo kanseri, ajya kwisuzumisha ku bitaro bya Butaro, abaganga basanga ntayo afite, bamusaba gusubira kuri CHUK. Ati: “CHUK nahageze mu kwezi kwa Gatanu, nahavuye mu kwa Karindwi ku itariki ya 1, barambwira ngo nzagaruke ku icyenda, ngarutse, muganga arambwira ngo wowe genda uzongere ugaruke, na randevu ntayo yigeze ampa uwo munsi.”
Yakomeje ati: “Ubwo ndangiza amezi atatu, ndongera nsubirayo. Ejo bundi ni bwo nageze i Kibungo, ngeze i Kibungo barambwira ngo wowe subira CHUK, bampa igipapuro nkijyana CHUK, ejo nkigejejeyo, ubwo ni bwo banyandikiye ngo ninjye i Kanombe, ngeze i Kanombe, bansubiza i Kibungo.”
Uyu mubyeyi avuga ko bitewe n’ubu burwayi, n’ingendo yakoze kenshi asiragirira ku bitaro bitandukanye, imitungo yamaze kumushiraho ku buryo atabona ubushobozi bwo kujya ku bitaro. Ngo icyashoboka mu gihe yaba yemerewe kuvurwa, ni ukugurisha inzu arimo.
Dr Hategekimana Théobald uyobora ibitaro bya CHUK yamenyeshejwe ikibazo cy’uyu mubyeyi, asaba ko yazitwaza urupapuro rwa ‘transfert’ yahawe n’ibitaro aherukaho, akarumwihera we ubwe maze agahabwa ubutabazi. Yabwiye umunyamakuru ati: “Wowe umubwire ashake transfert y’ibitaro by’aho yivuriza muri district noneho bamwohereze, azaze andebe, nagera kuri CHUK azampamagare, ikibazo cye turebe uko twagikemura.”



2 Responses
Ngoma: Amara ye amaze igihe yarasohotse, arasaba ubutabazi bwihutirwa nyuma yo gusiragizwa n’abaganga
Ese mwatubonera nimero y’uwo mu mama ngo umuntu arebe ko hari icyo yamufasha? MURAKOZE
Ngoma: Amara ye amaze igihe yarasohotse, arasaba ubutabazi bwihutirwa nyuma yo gusiragizwa n’abaganga
Ese mwatubonera nimero y’uwo mu mama ngo umuntu arebe ko hari icyo yamufasha? MURAKOZE