Busingye yahinduriwe imirimo, Uganda icyurira u Rwanda, urupfu rwa Jay Polly; inkuru nyamukuru z’icyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 30 Kanama 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza politiki, ubutabera n’imyidagaduro, ahanini ku rupfu rw’umuhanzi wamamaye mu Rwanda, umuraperi Jay Polly.

Muri zo harimo:

Busingye na Dr Bizimana bahinduriwe inshingano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 1 Nzeri 2021 yahinduriye inshingano Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston n’Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène.

Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubwongereza, gusa umusimbura we ntabwo aramenyekana. Ni mu gihe Dr Bizimana yagizwe Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu.

Amagambo y’incyuro ya Uganda, yakiraga murambo wa Kabagambe

Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija ubwo yakiraga umurambo w’uwitwa Justus Kabagambe wishwe arasiwe n’abashinzwe umutekano mu Karere ka Burera mu Rwanda, yavugiye ku mupaka wa Gatuna amagambo y’incyuro yuje uburakari, ngo iki gihugu cyibagiwe ineza bakigiriye mu rugamba rwo guhagarika jenoside, kibitura kubicira abaturage.

Leta y’u Rwanda yavuze ko uyu muturage byavugwaga ko yari umucuruzi, yarashwe ubwo yashakaga kurwanya abashinzwe umutekano, ubwo bamuhagarikaga hamwe n’abandi 8, bose bari bikoreye ikiyobwabwenge cya Kanyanga n’amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo.

Uyu muturage yarashwe tariki ya 18 Kanama, umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Butaro. Byavugwaga ko Uganda yari yabanje kuwanga, ari nako umuryango wakomezaga kuwusaba kugira ngo uwushyingure.

Meya wa Bugesera aravugwaho gukubitwa n’umuturage

Bivugwa ko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yakubiswe inkoni n’abarimo umusore w’imyaka 23 y’amavuko n’Umuyobozi w’Umudugudu w’Ikoni mu Kagari ka Murama k’Umurenge wa Ngeruka.

Aba bombi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu bihe bitandukanye, tariki ya 29 Kanama n’iya 1 Nzeri 2021, bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’uru rugomo.

Bikekwa ko uyu musore yakubise inkoni Meya Mutabazi, ubwo yari aciye mu Mududugu w’Ikoni, agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rwa Mudugudu.

Umuhanzi Jay Polly yarapfuye

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamariye ku izina rya Jay Polly yapfuye tariki ya 2 Nzeri 2021 nyuma yo kuvanwa muri gereza ya Nyarugenge yari afungiwemo, arembye.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, rwasohoye itangazo rivuga ko rufite amakuru y’ibanze avuga ko uyu muhanzi n’abandi babiri bari banyoye uruvange rwa alcool y’abogoshi, isukari n’amazi, rwongeraho ko iperereza ku rupfu rwe rikomeje, gusa kugeza ubu ntacyo icyavuyemo kiratangazwa.

Jay Polly yari afungiwe muri gereza ya Nyarugenge kuva muri Mata 2021, akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yashyinguwe kuri uyu wa 5 Nzeri 2021.

Dr Muganga wafunzwe akekwaho ubutasi

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria, Dr Lawrence Muganga yatawe muri yombi n’abakozi b’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi ku bufatanye n’urwa polisi rushinzwe iperereza, akekwaho gukorera ubutasi igihugu cy’amahanga kitavuzwe izina.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso tariki ya 2 Nzeri yatangaje ko Dr Muganga afite pasiporo y’amahanga, umugore we akagira iyo mu Rwanda, ngo bakaba bari muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Dr Muganga usanzwe abarizwa mu bwoko bw’abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda bazwi nka Banyarwanda, yaje gufungurwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Busingye yahinduriwe imirimo, Uganda icyurira u Rwanda, urupfu rwa Jay Polly; inkuru nyamukuru z’icyumweru gishize
    Ibivugwa ku rupfu rwa Jay Polly ni byinshi! Ariko kandi iwacu ntakidashoboka. N’amashuka ulyamiye arakuniga uri muri station ya polisi (Kizito Mihigo) nkanswe isukari n’isabune yogosha!

  2. Busingye yahinduriwe imirimo, Uganda icyurira u Rwanda, urupfu rwa Jay Polly; inkuru nyamukuru z’icyumweru gishize
    Ibivugwa ku rupfu rwa Jay Polly ni byinshi! Ariko kandi iwacu ntakidashoboka. N’amashuka ulyamiye arakuniga uri muri station ya polisi (Kizito Mihigo) nkanswe isukari n’isabune yogosha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *