Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turukiya byatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ari muri iki gihugu kuva kuri uyu wa 5 Nzeri kugeza ku wa 8 Nzeri 2021.
Iri tangazo rivuga ko Minisitiri Biruta ari muri Turukiya, aho yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we, Mevlüt Çavu?o?lu.
Aba ba Minisitiri baherutse guhurira mu nama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yabereye mu mujyi wa Matera mu Butaliyani tariki ya 29 Kamena 2021.
Muri uru ruzinduko, aba bombi bari mu biganiro byerekeye umubano w’ibihugu byombi, ibyerekeye akarere n’amahanga.
Uruzinduko rwa Minisitiri Biruta rukurikiye urwo Çavu?o?lu yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2016. Icyo gihe we na Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bashyize imikono ku masezerano arimo: ubufatanye hagati ya Minisiteri zombi, koroshya imigenderanire no guteza imbere uburezi.
Icyo gihe, Minisitiri Çavu?o?lu na Mushikiwabo bafatanyije gufungura Ambasade ya Turukiya mu Rwanda, kuva ubwo umubano mwiza utangira gushinga imizi.



