Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyataye muri yombi Abashinwa icyenda (9) n’abanya-Uganda bane (4) bakekwaho gucukura zahabu muri iki gihugu nta ruhushya babifitiye.
Aba banyamahanga baterewe muri yombi mu gace ka Nyangwe, Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri, tariki ya 2 Nzeri 2021 nk’uko byemejwe na Col. Tshisimbi Mbombwa.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri RDC, Col. Mbombwa yagize ati: “Aba Bashinwa n’abanya-Uganda bari bafite abasirikare babacungira umutekano. Nta n’impapuro zibemerera kuba ku butaka bwa Congo bari bafite. Bangizaga ibidukikije, bakangiza imirima y’abaturage bibereyeho mu mahoro. Baranduye ibiti, hegitari z’amashyamba zose barazitwitse.”
Aba banyamahanga batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde avuye mu ruzinduko yagiriraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Minisitiri Lukonde ubwo yamenyaga ko hari itsinda ry’abayobozi ryoherejwe gukora ubugenzuzi mu kirombe cya Kamituga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abashinwa bakoreramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakabangira kugeramo, yasabye ko abakora ubu bukuzi mu buryo butemewe bakurikiranwa.
Ubwo byamenyekanaga ko aba Bashinwa bafunzwe, Ambasaderi w’u Bushinwa muri RDC, Zhu Jing yatangaje ko Ambasade ye ishyigikiye iki gihugu mu iperereza gikomeje kuri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.


