Abakunzi ba Visi Perezida Ruto n’abamurwanya barwaniye ku rusengero

Sangiza iyi nkuru

Abakunzi n’abarwanya Visi Perezida wa Kenya, William Ruto kuri uyu wa 5 Nzeri 2021 barwaniye ku rusengero rwa Full Gospel Church ruherereye mu gace ka Mbiriri/Kieni mu Karere ka Nyeri.

Ruto wari kumwe n’abadepite hamwe n’abanyapolitiki bamuyobotse, yari afite gahunda yo gusengera mu rundi rusengero muri Mbiriri, ariko ku munota wa nyuma abaruyoboye barabyanga, ajya mu rundi naho gahunda ye iburizwamo.

Nk’uko Nation yabitangaje, umudepite witwa Rigathi Gachagua wari uherekeje Ruto, yashinje mugenzi we wo muri Kieni witwa Kanini Kega kuba inyuma yo kuburizamo gahunda uyu muyobozi yari yateguye mu nsengero, amugira inama yo kutongera kwivanga.

Depite Gachagua yagize ati: “Reka ngire inama inshuti yanjye nziza ko mu gihe abantu bashaka gufasha iwabo, adakwiye kubakumira. Tuzi ko ari kugerageza gukoresha abapolisi kugira ngo basubize inyuma Visi Perezida ariko turaza.”

Ariko Depite Kega we yabihakanye, avuga ko atigeze agira uruhare mu guhagarika gahunda ya Ruto. Ati: “Ntawe nigeze nkumira ku gusura iwacu, uri kubivuga arabeshya. Buri wese ahawe ikaze ryo kuza gusengera muri Kieni mu gihe yaba abikoze hubahirijwe protocole.”

Visi Perezida Ruto nyuma yo kwangirwa kujya muri izi nsengero, yagiye muri Full Gospel, akumirwa n’itsinda ry’abamurwanya, haduka imirwano hagati yaryo n’iry’abamushyigikiye.

Iki gitangazamakuru kivuga ko hari abakomerekeye muri iyi mirwano, gusa ntabwo cyatangaje umubare wabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *