Nubwo ubuyobozi bunyuranye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko bashyira ingufu nyinshi mu gukangurira urubyiruko gushora imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bukozwe kinyamwuga kubera inyungu nyinshi ziburimo, rumwe mu rubyiruko ruracyagenda biguru ntege muri uru rwego ahubwo ugasanga ruvuga ko akazi kabuze,urundi rwishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi ruvuga ko byinjiza vuba nyamara usanga birimo ingorane nyinshi, bakarusaba guhindura imyumvire rukagaragara no muri ibi bikorwa.
Mu kiganiro na Bwiza.com, rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Gihundwe muri aka karere,rwavuze ko,koko hakiri benshi muri bagenzi babo badakozwa iby’ubuhinzi n’ubworozi kuko hari abafite imyumvire ko umuntu urangije ayisumbuye na kaminuza yumva yakora akazi ko mu biro, ubucuruzi burimo n’ubwa magendu kuko nta misoro baba batanga ngo bibagore, hakaba n’abavuga ko ubukene bwo mu miryango yabo butatuma babona igishoro gihagije bashora mu buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere,aba bakavuga ariko ko ari imyumvire ikwiye guhinduka.
Tuyizere Jonathan wo mu kagari ka Kamatita muri uyu murenge,urangije ayisumbuye, ubwo we na bagenzi be bandi 104 borozwaga n’umushinga RW0453 Muhari ukorera muitorero EPR Paruwasi ya Kamembe nk’uburyo bwo gushakira uru rubyiruko icyo rukora igihe ruri mu rugo aho kwirirwa rubunga cyangwa ruvuga ko ntacyo rufite rukora,yavuze ko ubundi nta murimo uba muto iyo ukozwe neza, gusa ko bigoye muri iki gihe kumvisha bagenzi be ko n’ubuhinzi n’ubworozi bakwiye kubuha umwanya mu gihe bo bamaze kwishyiramo ko utarangiza amashuri ngo ukore imirimo nk’iyo ivunanye, agasanga ari imyumvire ikwiye guhinduka.
Ati’’ Hakwiye inyigisho zihindura imyumvire mu rubyiruko kuko turazi ko nk’aha mu karere ka Rusizi n’ubuhinzi bw’icyayi ubusangamo abakuze gusa urubyiruko rubigaragaramo ari ruke cyane kandi bwateza imbere ubukoze neza wese, ubworozi bw’ihene n’ingurube nk’izi duhawe bukozwe neza na bwo bukaba bwaba igishoro cyiza kuko hari n’ingurube igurishwa arenga 500.000, uri umusore cyangwa inkumi ukorora nk’ingurube 10 uzitayeho utabura miliyoni 5 zagufasha kugera ku bindi, ariko benshi muri twe baracyabifiteho imyumvire yo hasi.

Nsanga dukwiye guhindura imyumvire,tukabyaza umusaruro amahirwe yose igihugu kiduha kuko nk’ubushize urubyiruko rwinshi muri aka karere rwahawe inkoko binyuze muri MINAGRI urwinshi zirupfira ubusa kubera kutaziitaho, ariko jye nk’iri tungo mpawe mfite intego yo kuribyaza andi menshi rikambere igishoro cyo kugera ku bindi, amahirwe nk’aya tuba duhawe tugaharanira ko atadusiga uko adusanze, buri musore cyangwa inkumi akamenya ko ubworozi nk’ubu bw’amatungo magufi bwateza imbere n’ubuhinzi yakora akikura mu ngoyi y’ubukene,kandi birashoboka bishyizwemo ingufu n’abayobozi bakatuba hafi.’’
Kwigisha urubyiruko guhindura imyumvire mu nzira y’iterambere rirambye,ngo n’abanyamadini bakwiye kubigiramo uruhare rufatika nk’uko bivugwa na Rév.past Umurutasate Jean Nepomscène,umuyobozi wa EPR paruwasi ya Kamembe inakoreramo uwo mushinga RW0543,uvuga ko ahakenewe inkunga urubyiruko rwayiterwa ariko imbaraga zarwo ntizipfe ubusa kandi zagira akamaro rwigishijwe neza.
Ati’’ Ni byo natwe turabibona,usanga urubyiruko rwinshi rwikundira ubuzima bworoshye, rumwe rushishikajwe cyane n’ibikorwa by’ikoranabuhanga, urundi mu bucuruzi bwa magendu nk’aha ku mupaka kandi butemewe ugasanga hari n’ururohama mu kivu cyangwa ruhangana n’inzego z’umutekano ruri mu bikorwa nk’ibyo, hakaba n’abo usanga mu bikorwa by’ubujura no kwicuruza bitari byiza ngo ni ubuzima bworoshye rushaka, ariko twe, twahisemo guhindura imyumvire y’urwo dufite, ni yo mpamvu uyu munsi tworoje abasore n’inkumi 105 ingurube n’ihene twizera ko zizarubera igishoro cyo kugera no ku bindi,kuko gushaka ari ko gushobora.’’
Yongeyeho ati’’ Turashaka kurwanya n’imvugo z’urucantege Satani agenda arushyiramo ngo nta myaka 100 n’izindi nk’izo zidindiza iterambere ryarwo n’iry’igihugu muri rusange, icya mbere tugashyira imbaraga mu kurukundisha ishuri, rwarangiza kwiga,igihe rutabonye akazi ruhemberwa ntirutangire kwiheba ngo nta myaka 100, nta mibereho, urwo mu miryango itishoboye nk’uru twitaho tukaruha amatungo rukorora, tukarukangurira ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije rutera amashyamba n’ibindi nk’ibyo, tukarurinda kwiheba kuzanwa n’ubushomeri, dusanga imikorere nk’iyo izarurinda imvugo nk’izo zidatanga icyizere,kandi imbaraga tubishyiramo turizera ko zitazapfa ubusa.’’
Umurenge wa Gihundwe nubwo ufite igice cy’umujyi ugaragaramo n’igice cy’icyaro kibereye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge Ruvumera Mihayo Joseph,akavuga, ku bufatanye n’aba bafatanyabkorwa, hagenda hashingwa amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi yiganzamo urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, agashimira aba bafatanyabikorwa bagera ikirenge mu cy’ubuyobozi bw’igihugu mu gukura urubyiruko mu bunebwe n’imitekerereze itaganisha ku iterambere, rugafashwa kugira ikiruteza imbere hashingiwe no guhindura imyumvire yarwo ikagana ahatanga icyizere cy’ejo heza.


