Mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, Ubushinjacyaha kuri uyu wa 7 Nzeri 2021 bwasabiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo umuturage witwa Safari George waragaye yigaranzura umukozi w’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO.
Mu kwezi gushize ni bwo uyu DASSO n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi bari mu bugenzuzi bw’amatungo aragirirwa ku muhanda, bagagaragaye bakubitira umushumba mu rwuri rwa Safari.
Muri videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bumvikana bavuga ko bagiye gukubita ‘n’agasaza’ (bavugaga Safari) nyuma y’akanya gato, uyu musaza agaragara ari hejuru ya DASSO, yamufashe mu ngoto, undi na we atabaza ngo bamutabare.
Nyuma y’aho iyi videwo yagiriye hanze, byatangajwe ko Safari yatawe muri yombi, ariko hakurikira andi yavugaga ko yaje gufungurwa. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, David Mushabe, yatangaje ko DASSO na Gitifu wa Musenyi bahise bahagarikwa ku kazi bazira gukoresha imbaraga z’umurengera mu nshingano barimo.
Safari bamwe bari bazi ko yafunguwe, byaje kumenyekana ko agifunzwe akurikiranweho icyaha cyo kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi.
Safari mu kwiregura, yavuze ko atari afite umugambi wo kurwanya inzego za Leta ziri mu kazi, ko ahubwo yiraganzuye DASSO yirwanaho.
Bitaganyijwe ko uru rukiko ruzatanga umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha tariki ya 9 Nzeri 2021.


