Umuyobozi w’urwego rushinzwe igenamigambi muri Uganda (NPA), Dr Joseph Muvawala yasabye ko hakazwa umutekano ku mipaka, by’umwihariko ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda hamwe na Kenya kubera icyorezo cya Covid-19.
Dr Muvawala yavuze ko u Rwanda na Kenya biri mu bihugu bya mbere byagaragayemo ubwandu bukabije mu byumweru bitatu bishize, abisobanura asaba ko igihugu cye kigomba kuba maso kugira ngo nacyo butazakigeramo buturutseyo.
Ku Rwanda, yavuze ko hashingiwe ku cyo imibare yerekana, bishobora kuzagera tariki ya 11 Nzeri 2021 ku munsi handura abantu bari ku mpuzandengo (average) ya 441 ku munsi, ku cyumweru handura 3129.
Kuri Kenya, Dr Muvawala yavuze ko bishobora kuzagera tariki ya 11 Nzeri ku munsi handura abari ku mpuzandengo ya 883, mu cyumweru kimwe handura abagera ku 6181.
Ashingiye kuri iyi mibare, yagize ati: “Ni ungenzi kumenya ko ibihugu duhana imbibi bifite umubare munini w’ubwandu kandi wiyongera, ko hakenewe gukazwa ingamba ku ngendo zambukiranya imipaka no gupima abagenzi.”
Muri Uganda naho imibare ya NPA igaragaza ko hashobora kuzaba ubwiyongere bwa Covid-19 kugeza tariki ya 11 Nzeri. Dr Muvawala yatangaje ko ku munsi hashobora kuzaba handura 194 ku munsi, 1357 mu cyumweru.


