Leta iri gusuzuma imikorere y’ibitaro bya Baho, nyuma yo ‘kurangarana’ umukozi wa RRA agapfa

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yashyizeho itsinda ryihariye ryo gusuzuma imikorere y’ibitaro byigenga bya Baho International Hospital nyuma y’aho abaganga ‘barangaranye’ umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA.

Uyu mukozi ni umugore w’imyaka 54 y’amavuko witwa Kamanzi Chantal wayoboraga ishami rya RRA rishinzwe ubuhuza n’abakiriya (Call Center and Customer Relations), akaba yarapfiriye muri ibi bitaro tariki ya 8 Nzeri 2021 nyuma yo gukorerwa operasiyo yoroheje.

Nyuma y’urupfu rwe, RIB yatabajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga, isabwa gukurikirana abaganga baba baragize uruhare mu rupfu rwa Kamanzi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yaje gutangaza ko uru rwego rwamaze guta muri yombi abaganga babiri barimo uw’abagore, Dr Gaspard Ntahonkiriye na Dr Alfred Mugemanshuro utera ibinya rubakurikiranyeho kurangarana nyakwigendera, mu gihe hagikorwa iperereza.

Minisiteri y’Ubuzima nayo yahise ishyiraho iri tsinda ry’abaganga batanga serivisi z’ubuvuzi zitandukanye, kugira ngo rigenzure imikorere mibi itavuzwe rimwe muri ibi bitaro, rikazatanga raporo y’ibyo ryabonye nyuma y’iminsi itanu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *