Abaturage bo mu mudugudu wa Kamubaji,akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi baravuga ko bababazwa no kuba bakomeje kunywa amazi y’ibirohwa bavoma mu bishanga no mu mibande inyuranye,abagize ngo baranywa amazi meza ijerikani ikabageraho ihenze, abandi bakambuka bajya kuvoma mu midugudu yindi kure kandi ikigega gikwirakwiza amazi meza mu mujyi wa Rusizi cyubatse mu mudugudu wabo,bakibaza impamvu ubwo hakorwaga imiyoboro ikwirakwiza amazi meza muri uyu mujyi bo birengagijwe nyamara ababirengagije bakubaka ikigega kiyakwirakwiza mu mudugudu wabo,kitagize icyo kibamariye.
Ni ikibazo kimaze imyaka irenga 5 kivugwa muri uyu mudugudu kuko n’abanyamabanga nshingwabikorwa bose basimburanye mu kuyobora uyu murenge bagiye bakigaragaza nk’ikibazo gihangayikishije aba baturage n’ubuyobozi bwawo,basaba Akarere na WASAC kugishakira igisubizo ariko na n’ubu gisa n’icyananiranye kandi nta mpamvu n’imwe igaragara babona bo bakomeza kunywa no gukoresha amazi mabi abo begeranye bafite ameza, bakanajya kuvoma ayo mabi banyuze kuri iki kigega bafata nk’umurimbo mu mudugudu wabo.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe mu batuye uyu mudugudu nubwo batifuje ko amazina yabo agaragazwa mu itangazamakuru ariko ntibariye indimi mu kugaragaza ingorane z’ubuzima bakomeje guterwa no kunywa amazi mabi cyangwa iz’ubukungu baterwa no kugura abahenze kandi na bo babarirwa mu gice cy’umujyi wa Rusizi mu gihe ahubwo ibindi bice bigenda bisimburizwa amatiyo ashaje hashyirwamo amashya mu miyoboro mishya irimo ikorwa muri uyu mujyi, bo bagakomeza kwirengagizwa .
Uyu ati’’ Tunywa amazi mabi rwose kandi ikitubabaza cyane kurushaho ni ukujya kuyavoma kure mu mibande,abana bacu bahahurira n’ingorane duciye ku kigega kiyakwirakwiza mu mujyi wose,tukayoberwa aho bipfira. Bamwe tunywa ayo tuguze kure,abandi bakajya mu mibande ibegereye,abandi bakajya mu mugezi witwa Nyakagezi kandi ayo bahavoma ni mabi cyane, usanga abana baje kuyogamo bayanyayemo cyangwa bagiye bayituma iruhande n’indi myanda iba irimo, nyamara imyaka 5 irarenze muri uyu mudugudu hubatswe ikigega kiyakwirakwiza mu mujyi, buri muyobozi wese mukuru uje hano atwizeza ko tuzayabona vuba,none amaso yaheze mu kirere.’’
Undi ati’’ Amazi tuvoma iyo nta bwiza,ntabwo. N’ibyo twari twageregeje kuhakora ngo turebe ko ayo mazi yapfa gusa neza abana barabyangije,uretse kuyanyaramo no kwituma mu mpande zayo nk’uko babikubwiye, hari nubwo usanga bamennye mo ibyondo bahakinira,abayameseramo, natwe tukavoma kubera kubura uko tugira, nta suku kandi ni kure, nta mukecuru cyangwa umusaza wajyayo, kandi nko muri ibi bihe bya COVID-19 dusabwa isuku irushijeho ngo tubashe guhangana n’iki cyorezo ni Imana yonyine itwirindiye, na ho ubundi urebye amazi dukaraba n’ayo dukoresha icyorezo kiba cyaraturangije kera. Dutegereje twihanganye kumva WASAC icyo ibivugaho,ariko kutubwira kugira isuku nta mazi byo ni ububabare bwiyongera mu bundi.’’

Bavuga ko abenshi bageragezaga gukoresha ay’imvura igihe igwa ariko n’ayo y’imvura ngo ntamara kabiri kubera kubura ibikoresho bigaragara biyabika n’ubundi bagasubira muri ibyo bishanga, umuco wo gusabana amazi wa kera atarakwirakwira mu baturage ho ngo ukaba ugihari, uwo ujyanyeho akajerikani kumusaba cyangwa kumuguza amazi atayaguha mukaba abanzi.
iki kibazo kinafitwe kandi n’abakorera mu gakiriro ka Rusizi kari muri aka kagari, uvuye kuyizanira muri uwo mugezi wa Nyakagezi akayagurisha amafaranga arenze 100 kandi ari mabi, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere n’ubwa WASAC gukemura iki kibazo byihuse, cyane cyane ko batabona impamvu bakomeza guhezwa mu buzima bubi bigeze aha.
Umwe mu batekinisiye ba WASAC muri aka karere yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo kimaze igihe kandi hari n’umwe mu bigeze kuyobora WASAC wasuye aka karere abaturage bakakimugezaho, akababwira ko mu gihe gito kizaba cyakemutse,bagategereza amaso agahera mu kirere akarinda avaho atayabahaye n’uyu munsi bakiyategereje.
Ati’’ Ikibazo kiri hariya kimaze iminsi. WASAC ikijyayo uwari umuyobozi wayo witwaga Sano James yaje muri aka karere asura na bariya baturage bamutura icyo kibazo abemerera kubaha amazi mu gihe gito barategereza baraheba agenda atayabahaye. Yaje ariya mazi akigezwa mu mujyi afatiwe ahitwa kuri Litiro mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, Sano yari aje kureba aho ibikorwa bigeze,agera na hariya bamubwira ko bakinywa amazi mabi kandi yibonera ko kiriya kigega cyubatse mu mudugudu wabo, ababwira ko na we bimubabaje cyane,bagiye kuhacisha umuyoboro byihuse kandi ko bitagoye,ariko barategereje amaso ahera mu kirre arinda agenda atabikoze.’’

Yarakomeje ati’’ Rero haracyari ikibazo ariko abashinwa bavugaga ko hari umuyoboro bazahacisha,ukava kuri kiriya kigega,ugaca mu gakiriro kuko na ho bayakeneye cyane,ukagera no mu batuye hepfo y’ako gakiriro.’’
Abajijwe ikibazo cyaba cyarabaye kugira ngo bahasimbuke,nk’umutekinisiye wabikurikiranaga, ati’’Uriya mushinga wo kubaka imiyoboro,ubundi wagombaga kugeza imiyoboro minini mu mujyi,ije gukemura ikibazo cy’ingutu cy’ibura ry’amazi meza cyari muri uyu mujyi. Ntabwo rero babashije guhita bubaka imiyoboro yo mu makaritsiye. Ni na ho uwo muyobozi yazaga bakamugaragariza ikibazo gihari akabemerera kuhacisha umuyoboro n’ubu bagitegereje kuko n’abamukurikiye bose ntawabikoze,n’abayobozi ku rwego rw’aka karere ntawagitekereje ngo abakorere ubuvugizi bikorwe.
Avuga icyakora ko hari umukozi wari ushinzwe ibijyanye n’amazi ku rwego rw’aka karere waje kwitaba Imana vuba aha, yigeze kuhagera avuga ko Akarere gafite umushinga wo kugeza amazi ku gakiriro n’aho hatazibagirana,na we yarinze yitaba Imana nta gikozwe, n’uwari umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi witwaga Rugeruza Ramadhan wari wijeje aba baturage ko WASAC igiye kubishyira mu ngengo y’imari yayo ya 201-2022 bikazakorwa vuba na we arinda ahagarikwa kuri iyi mirimo muri Mata uyu mwaka ntacyo abikozeho.
Ati’’ Bavuga ukuri kuko natwe twasanze bavoma mu dusoko duturukamo amazi mabi kandi urumva muri gahunda ya Leta umuturage ntakwiye kunywa cyangwa gukoresha amazi mabi nk’ayo.Akwiriye kubona amazi meza ariko nyine urumva ko bitarakorwa,ubwo nyine bakomeze bategereze ntibarambirwe.’’
Umuyobozi mushya wa WASAC ishami rya Rusizi,Ngamije Alexandre na we yabijeje nk’ibyo bagenzi be bandi babijeje. Ati’’ Muri gahunda dufite na ho turahateganiriza kuyabaha ni cyo navuga. Muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka,kuko tuzabanza kureba ibikenewe ariko ni bwo duteganya kuhakora.’’
Abajijwe icyabuze ngo bayahabwe mbere,ati’’ Muri uyu mujyi bahereye kuri kiriya kigega barahacukura kugeza kuri kiriya cyo ku badive, hari n’ahandi hari gukorwa nka za Mururu,kuri MAGERWA, ugakomeza werekeza ku karere,ukerekeza ku kibuga cy’indege, kariya gace kose,igikorwa kirimo gukorwa ni ukugira ngo twongere amazi aho yabaye make noneho tubone gukora n’ibyo bindi.’’
Igikomeje kubera urujijo aba baturage ni ugukomeza kwizezwa ibitangaza n’umuyobozi wese ubasuye cyangwa uyoboye WASAC ishami rya Rusizi, na njyanama y’umurenge yari yarabijeje ubuvugizi ntihagire igikorwa nyamara ahandi bagenda henshi muri uyu mujyi babona ikorwa ry’imiyoboro mishya rikataje.



2 Responses
Rusizi/ Kamembe: Bababazwa no kunywa amazi y’ibirohwa kandi ikigega gikwirakwiza amazi mu mujyi cyubatse mu mudugudu wabo
Ni aka wa mugani ngo “Akegereye ntigakiza”
Rusizi/ Kamembe: Bababazwa no kunywa amazi y’ibirohwa kandi ikigega gikwirakwiza amazi mu mujyi cyubatse mu mudugudu wabo
Ni aka wa mugani ngo “Akegereye ntigakiza”