Umunyamategeko wunganira umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher washinze ishyaka RPD, Me Ntirenganya Seif Jean Bosco yatangaje ko hari abantu atamenye bagiye bamusaba guhagarika ibikorwa bya politiki, yaba atabiretse bikamuviramo ibibazo bikomeye.
Uyu munyamategeko yabwiye BBC bagiranye ikiganiro ko Dr Kayumba yabimubwiye mbere y’uko yitaba Umugenzacyaha Murekwa David ku cyicaro cy’ubugenzacyaha ku Kimihurura tariki ya 8 Nzeri 2021.
Me Ntirenganya ati: “Ni bwo yambwiye ko bagiye bamutumaho, abantu bamubwira ngo ahagarike ibyo bikorwa bya politiki, ngo akore ibyo yari asanzwe akora. […] Abo bantu bamutumagaho si rimwe, si kabiri bamubwira ngo ahagarike ibintu bya politiki, atabireka bikamuviramo ibibazo bikomeye.”
Ngo aba bantu kandi basabye nyir’inzu Dr Kayumba yakoreragamo ko amufungira kandi amasezerano akirimo, ati: “Si n’ibyo gusa kuko yanambwiye ko babwiye ababyeyi be ko bakwitandukanya na we.”
Dr Kayumba ubu afungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Kicukiro, akurikiranweho ibyaha birimo gukora ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubwinjiracyaha muri iki cyaha. Ibi byaha yabikurikiranweho kuva ashinze iri shyaka tariki ya 16 Werurwe 2021.
Aho afungiwe, yakoze igisa n’imyigaragambyo yanga kurya mu rwego rwo kwiyicisha inzara. Me Ntirenganya avuga ko yamusobanuriye ko yabikoze kuko ‘yimwe ubutabera’. Ngo yifuza ko amategeko yubahirizwa, agakurikirana adafunzwe kuko ngo aho aba hazwi.


