Abakozi ba RAB ntibumvikanye ubwo bananirwaga gusobanurira PAC uko umutungo wakoreshejwe

Sangiza iyi nkuru

Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kuri uyu wa 13 Nzeri 2021 bageze imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta, PAC.

Aba bakozi barimo umuyobozi mukuru w’iki kigo, batangaga ibisobanuro ku micungire n’imikoreshereze y’umutungo yagaragajwe na raporo y’umwaka w’2019/2020 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Iyi raporo ivuga ko miliyari 21.8 z’amafaranga y’u Rwanda; ni ukuvuga 40% by’ingengo y’imari ya RAB zatanzwe mu masoko mu buryo budakurikije amategeko.

Mu masoko yagaragayemo ikoreshwa nabi ry’uyu mutungo harimo iryo kugura ibikoresho byo gupima amata ryari rifite agaciro ka miliyoni 749 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri ngo RAB yaritanze itagishije inama Minisiteri y’Ubutabera.

Hari irindi soko rifite agaciro ka miliyoni 90 Frw ryo kubaka amakusanyirizo mu Karere ka Gisagara, iryo RAB ngo yaritanze nta nyigo ikozwe kandi amategeko abiteganya.

Andi makosa uhagarariye umugenzi mukuru yagaragaje kandi harimo kuba RAB yarasubije miliyoni 978 Frw abaterankunga ubwo yananirwaga kuyakoresha icyo yari yaragenewe.

Umuyobozi wa RAB hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bahawe umwanya ngo basobanure icyateye aya makosa, birabananira, ahubwo bavuga ko RAB hari ibyo yemereye Umugenzi Mukuru w’Imari ya Leta mu rwego rwo kumwikiza. Baje gusaba imbabazi ku bwo gukoresha iyi mvugo.

Abagize PAC ntibayunzwe n’ibi bisobanuro bya RAB, bafata icyemezo cyo kuyiha iminota 5 ngo yitekerezeho. Bo bahise basohoka, basiga abakozi b’iki kigo mu cyumba.

Abakozi ba RAB mu cyumba basigayemo, bagaragaye bose bahagaze basa n’abashaka uburyo barongera kwisobanurira imbere y’abagize PAC. Muri iki cyumba bumvikana bajya impaka.

RAB ikomeje kwisobanura.

Ifoto: RadioTv10

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *