Dr Kayumba umaze iminsi yiyicisha inzara, yajyanwe ku bitaro

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba yavanwe muri kasho y’urwego rw’ubugenzacyaha, ajyanwa mu bitaro by’Akarere ka Gasabo nyuma y’iminsi akora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.

Umunyamategeko we, Ntirenganya Seif Jean Bosco yabwiye BBC ko umugenzacyaha ufite dosiye y’uyu munyapolitiki ari we wamubwiye ko yajyanwe kuri ibi bitaro, kugira ngo abaganga “bamukorere isuzuma.”

Aya makuru kandi yemejwe n’ishyaka Dr Kayumba yashinze rya RPD, ryanditse ku rubuga rwa Twitter riti: “Tumaze kumenyeshwa ko Umuyobozi wacu Dr Kayumba Christopher yajyanwe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo. Tubibutse ko amaze iminsi yarafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara kubera ihohoterwa akomeje kugirirwa na Leta y’u Rwanda.”

Dr Kayumba yatawe muri yombi tariki ya 9 Nzeri 2021 nyuma y’igihe kirekire yari amaze akorwaho iperereza ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubwinjiracyaha bwacyo.

Ubugenzacyaha bwatangiye kumukoraho iperereza nyuma y’aho tariki ya 17 Werurwe 2021 umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter yamuregaga gufata ku ngufu umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Byaje gutangazwa ko hari ikindi kirego cy’abakobwa bigeze kuba abakozi be bo mu rugo, nabo bamushinja kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, nacyo Ubugenzacyaha bwagikozeho iperereza.

Uyu munyapolitiki wigeze kuvuga ko ibyaha aregwa ari ibya ‘propaganda iciriritse’ arakora imyigaragambyo kugira ngo akurikiranwe adafunzwe kuko ngo “aho aba harazwi” nk’uko Me Ntirenganya yabitangaje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *