umukecuru_n_umukobwa_we.jpg

Musanze: Umukecuru w’imyaka isaga 120 aratakambira Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru Venancia Basabose uri mu myaka isaga 120 y’amavuko utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Muragwe, Umudugudu wa Manjari, arasaba Umukuru w’Igihugu n’ubuyobozi kumuremera akabona inka yo kumukamira, kubona ifunguro no kubona aho kuba, akabona ubuzima kuko avuga ko abayeho nabi.

Basabose avuga yavutse ku ngoma ya Yuhi V Musinga, ashaka umugabo nawe waje gupfa babyaye abana 7, ubu umwana we w’imfura akaba ari mu myaka isaga 90. Avuga ko kuva igihugu cyabohorwa abayeho mu buzima bubi kuko atongeye gushobora kugira icyo yabasha gukora.

Uyu mukecuru avuga ko ubuzima buri habi bitewe no gusaza ahura n’ibibazo bitandukanye birimo n’ubukene. Ati: “Nta buzima mfite, uri kureba narahumye, umubiri wose wamvuyeho, amaguru yagize ikibazo, inzara, aho kuryama ni ikibazo.”

Reba ikiganiro cyose Bwiza TV yagiranye n’uyu mukecuru hano

Akabarigera Legina, umukobwa wa Basabose ari nawe bucura bwe, ufite imyaka 68, akaba afite ubumuga bw’amaguru avuga ko babayeho nabi kugeza ubwo ntacyo kurya bashobora kuburara bakaba banabwirirwa. Ntabyo kuryamamo ndetse n’inzu babamo irava. Ati: “Inzu tubamo irava, iyo imvura igwa ndabyuka nkicara nkibaza nti nzahora mu mubabaro koko kuva mu bwana bwanjye none ndawusazanye?”
umukecuru_n_umukobwa_we.jpg

Akomeza avuga ko umukobwa we babana ari we ubatunze na nyina ku buryo iyo atabonye icyo kubagaburira nta handi bafite bashobora kuba bakura amafunguro. Avuga ko bigeze kujya bafata amafaranga y’ingoboka kuko babaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko ubu bakaba barabakuyemo, babajije no ku biro by’umurenge inshuro nyinshi barambiwe bararekera.

Mujawayezu Christine, avuga ko ubwo yashakwaga n’umwuzukuru w’uyu mukecuru yasanze n’ubundi bariho mu buzima bugoye bwo kutabona icyo kurya. Ati: “Abavandimwe b’abaturanyi ni bo bamuha icyo kurya, nanjye iyo nagiye guhingira umuntu akampa igihumbi ndaza ngateka nk’agakoma arakanywa.”

Avuga ko uyu muryango utagira ubwisungane mu kwivuza kuko ntabushobozi bafite, akaba asaba ko umugiraneza cyangwa ubuyobozi bwareba uko bwafasha uyu mukecuru.
umukazana.jpg

Muhawenimana Claudine umwuzukuru wa Basabose, ari na we wita kuri aba bakecuru avuga ko ubuzima babayeho ari bubi kuko nawe abona ikibatunga ari uko yagiye gusenga, afashishijwe n’abo bahuriye mu masengesho. Avuga ntaho guhinga bagira, inzu babamo irava, ntabyo kuryamamo bagira bityo akaba asaba ubuyobozi gushaka uko bwabafasha.
claudine_byangabo.jpg

Avuga ko ubuyobozi bwo hasi ntacyo bubamariye, ngo bagerageje kubaza impamvu bakuwe muri gahunda VUP, abayobozi bababwira ko uyu mukecuru afite abandi bamufasha ntacyo bamufasha. Ni yo mpamvu atakambira Perezida Kagame ngo amuhe ubufasha.

Yagize ati: “Ndi gusaba Perezida ubufasha kugira ngo mbone ibyo kujya mpa bano bakecuru, kubera ko twumva yadufasha nuko ajya afasha n’abandi, kandi impuwe yarazihoranye. Ni byinshi cyane twamubonyeho uriya ni umubyeyi.”

Bwiza mu kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius, yamubajije niba ikibazo cy’uyu mukecuru akizi, asubize ko na we ubwe atamuzi, ati: “Uwo umbwiye ntabwo muzi, sindamubona ku maso ariko nzi ko mu tugari baba baramuganirije kuko bagiye babisobanurirwa inshuro nyinshi.”

Ku kuba Basabose yarakuwe muri VUP, Gitifu Kabera yavuze ko uyu mukecuru yaba yaragonzwe n’amabwiriza yashyizweho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze, LODA, nk’abandi Banyarwanda benshi.

Muri aya mabwiriza, uyu muyobozi yagarutse ku kuba hari abo sisiteme (system) ya LODA yasanze babana n’abafite imbaraga zo gukora, cyangwa se batakibana ariko nk’igihe abo babana baba baragiye gukorera ahandi hantu cyangwa barubatse ingo zabo, ariko aya makuru iki kigo kitayafite.

Yasabye uyu mukecuru ko niba atarasabye ubuvugizi kugira ngo asubizwe muri VUP abaye yujuje ibisabwa kugira ngo ajyemo, yabusaba ikibazo cye kigakurikiranwa.


Ushaka kubavugisha cyangwa #Kubafasha_0782269530 wahamagara kuri iyi nimero

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *