Kuri uyu wa 13 Nzeri, 2021 mu Rukiko Rukuru/Kigali rukorera i Nyamirambo, hatangiye kuburanwa ku nzitizi ku kirego cyatanzwe na Avoka MHAYIMANA arega Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kubwo kumurenganya mu byemezo yafatiwe na Komite yarwo ishinzwe imyitwarire
Ubwo Perezidante wari uyoboye iburanisha ry’urubanza yatangaga ijambo k’ubunganira ababuranyi bombi kugira ngo bagire icyo bavuga ku nzitizi y’iburaburabusha ry’Urukiko Rukuru/Kigali yatanzwe n’Urugaga rwa’Abavoka, abavoka bunganiraga Urugaga batangiye bagaragaza ko Urukiko Rukuru ko rudafite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya MHAYIMANA, aho bagarazaga ko icyaregewe mu Rukiko ari icyemezo cyafashwe na Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire atari ibyemezo byafashwe n’inama z’Urugaga rw’Abavoka.
Bakomeje kuvuga ko Urukiko Rukuru/Kigali rudafite ububasha bashingiye ku ngingo ya 49 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko , hamwe n’izindi ngingo zitandukanye zo mu Itegeko n°83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, ndetse n’ imanza zitandukanye zaciwe n’Urukiko Rukuru/bongeraho ko ku ruhande rwa Avoka MHAYIMANA babaye nkabirinda kuvuga kuri izo ngingo mu myiregurire yabo.
Abunganira Avoka MHAYIMANA nabo bagarutse kuri iyo ngingo ya 49 bavuga ko iha ububasha Urukiko Rukuru/Kigali, bityo akaba arirwo rugomba kuburanisha ikirego cya Avoka MHAYIMANA aregamo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Bakaba bavuze ko usomye ibikubiye muri iriyo ngingo ya 49 haba mu rurimi rw’ikinyarwanda no mu zindi ndimi (icyongereza n’igifaransa) bigaragaza ko uru Rukiko Rukuru rufite ububasha.
Uretse ingingo z’amategeko anyuranye nabo bifashishije bagaragaza ko Urukiko Rukuru/Kigali rufite ububasha; abunganira Avoka MHAYIMANA bagaragarije Urukiko Rukuru/Kigali ko rufite ububasha bashingiye ku rubanza RAD 001/2021/HC/KIG Avoka NDAYISABA Emmanuel yari yareze Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwaciwe narwo ubwarwo kuwa 05/03/2021, bagaragarije inteko iburanisha ko Urukiko Rukuru/Kigali ko urwo rubanza ntaho rutandukaniye n’urwo Avoka MHAYIMANA aregamo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Byongeye kandi iyo ngingo ya 49 niyo yashingiweho mu icibwa ry’urwo rubanza rwa Avoka NDAYISABA Emmanuel rwerekeranye no gusaba kuvanaho icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Urugaga Ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka. MHAYIMANA akaba yarutanzeho ikimenyetso kigaragaza ko guhera ku itegeko ryo muri 2018 ryerekeye ububasha bw’inkiko, bene ibi birego biregerwa Urukiko Rukuru.
Abunganira MHAYIMANA bagaragarije Urukiko Rukuru ko mu rubanza ku kirego cya Avoka NDAYISABA Emmanuel, ko Urugaga rw’abavoka rutigeze ruzamura iyo nzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko Rukuru, nyamara rukaba ruyizamuye mu rubanza ruteye kimwe rurezwe na avoka MHAYIMANA, mu bihe bimwe (urubanza rwaciwe kuwa 05/03/2021 n’ikirego cyatanzwe muri Kamena 2021) kandi hashingiwe ku mategeko amwe;muri uru rubanza rwa avoka MHAYIMANA, Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruri kuburanirwa n’avoka BIMENYIMANA Eric wanaruburaniye muri urwo rubanza rwa NDAYISABA Emmanuel, nyamara akaba atarigeze ahingutsa iyo nzitizi, kuko nyine aziko urukiko rufite ububasha;, kuba rero bayizamuye ku kirego cyatanzwe na Avoka MHAYIMANA ntakundi byakwitwa uretse kuba ari ivangura rinyuranye n’amategeko. Ku manza zatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka, abunganira MHAYIMANA bavuze ko izo manza zaciwe hakurikijwe amategeko yavanweho n’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko kandi iri tegeko rya 2018 riha ububasha Urukiko Rukuru/Kigali kuburanisha ibirego bimeze nk’ibyo Avoka MHAYIMANA yarenze Urugaga rw’Abavoka.
Intandaro y’ikirego cya MHAYIMANA aregamo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda
Mu ibaruwa yanditswe n’umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda , KAVARUGANDA Julien Gustave, yasabye Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire mu Rugaga rw’Abavoka gusuzuma ibirego byaturutse mu Bugenzuzi bw’Inkiko tariki ya 16/12/2020, ku magambo Avoka MHAYIMANA yakoresheje ubwo yasubizaga Umwanditsi NKUNDIMPAYE Ismael w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhana mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ibaruwa yanditswe n’umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda , KAVARUGANDA Julien Gustave
Itegeko riteganya ko Umwanditsi w’Urukiko we ubwe adashobora gufata icyemezo gihana avoka ahubwo ashobora gusaba Perezida w’Urukiko guhanisha ihazabu Avoka utinza urubanza ku bushake; ibi rero bigaragaza ko uwo mwanditsi yahannye Avoka MHAYIMANA arengereye cyane ububasha bwe. Uretse ibyo kandi uwo mwanditsi yongereyeho gusebya MHAYIMANA muri email yandikiye inzego zatandukanye akamuha kopi, aho yavugaga ko MHAYIMANA akoresha amacenga agamije gutinza urubanza nyamara MHAYIMANA we akavuga ko nta na hamwe yatindije urubanza ndetse ko atigeze ahamagazwa ngo yisobanure kuri ibyo byo gutinza urubanza.
Urwo rubanza ni urubanza Avoka MHAYIMANA yarafite we na mugenzi we Me ABIJURU Emmanuel baburaniragamo umukiriya wabo, bikavugwa ko ubwo bari mu nama ntegura rubanza umwanditsi mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, NKUNDIMPAYE Ismael, yaje gufatira igihano gica Avoka MHAYIMANA amande y’ibihumbi Magana abiri (200.000 Frw) amushinja kubwo kutaboneka mu nama ntegurarubanza y’urubanza kandi ariwe ahujwe n’ikirego muri system y’inkiko (IECMS), nyamara MHAYIMANA nubwo yarahuje n’urubanza muri system yari yohereje avoka ABIJURU bakorana ngo yitabire iyo nama ntegurarubanza, ndetse n’abavoka b’undi muburanyi bemeraga ko Me ABIJURU yitabira inama ntegura rubanza n’ubwo adahuje na system.

Uko kutitabira inama ntegurarubanza rero kwa Avoka MHAYIMANA kandi yohereje undi avoka bakorana nibyo uwo mwanditsi yahereyeho aca Avoka MHAYIMANA amande y’ibihumbi Magana abiri (200.000 Frw) ndetse amumenyesha atemerewe kugira aho aburanira mURukiko urwarirwo rwose mu Rwanda mu gihe atari yayishyura ayo mande. Aha Avoka MHAYIMANA yibaza uburyo kuba uru rubanza ruhujwe nawe muri system ariko mu nama ntegurarubanza hakaba haritabye ABIJURU, byatindije urubanza, mu gihe imikoranire isanzwe muri Law Firm idafite icyo irebaho Urukiko cyangwa Umwanditsi warwo.
Uwo mwanditsi w’urukiko amaze gufata icyo cyemezo yakimenyesheje MHAYIMANA abinyujije muri system y’inkiko, arongera acyoherereza MHAYIMANA kuri email ye bwite ndetse aza no kongera kukimwoherereza bwa gatatu muri email yandikiye inzego zinyuranye, akamuhamo kopi. MHAYIMANA avuga ko kuba icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko cyaramumenyeshejwe incuro ebyiri ndetse ku ncuro ya gatatu kikanamenyeshwa inzego zitandukanye ari ukumusebya kuko cyari cyuzuyemo amagambo asesereza aho umwanditsi yavuze ko akoresha amacenga mu gutinza urubanza.


Ibaruwa ya Avoka MHAYIMANA
Mu zindi nyandiko dufitiye kopi , zigaragara ko hari ubutumwa bwagiye bwandikwa kuri za E-mail hagati ya Avoka MHAYIMANA ziza no kohererezwa abakuriye Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda bwanditswe n’umugenzuzi w’inkiko asaba urugaga kwita ku myitwarire ya Avoka MHAYIMANA nk’umuntu ufite uburambe mu mwuga bitewe n’uburyo yagaragajemo ko atanyuzwe n’icyemezo cy’umwanditsi w’URukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Binavugwa ko MHAYIMANA yibajije uburyo umwanditsi w’Urukiko yaba ahabwa akazi atabasha gusoma itegeko ngo arisesengure maze abone gufata icyemezo nkicyo yafashe mu gihe atabifitiye ububasha.
Nkuko bigaragara mu nyandiko bwiza.com ifitiye kopi (copy) iri mu izina rya Zenith Law Firm, Ntibyaciriye aho kuko nyuma yuko Avoka MHAYIMANA abonye ibaruwa imuca amande, tariki ya 14/12/2020, yandikiye Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibaruwa yo gutakamba ngo akurirweho ibihano n’amande yahawe n’Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agaragaza ko yabifashe ntabubasha abifitiye “yaratinyutse kurengera inshingano ze, akiha inshingano z’inteko iburanisha,”
Mu cyemezo cyo kuwa 17/12/2020 cyafashwe na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wari watakambiwe ngo akureho icyemezo cyari cyafatiwe MHAYIMANA n’Umwanditsi w’Urukiko, bwiza.com nayo ifitiye kopi (Copy) , yanzuye ko ko icyemezo kinyuranije n’amategeko ndetse gikuweho, nkuko mubibona hasi muri izo nyandiko.
Nyuma yo kumva impande zombi zisobanura ku nzitizi y’iburabubasha yatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka ndetse ikiregurwaho n’Avoka MHAYIMANA ndetse n’abamwunganira, Inteko iburanisha yasoje ivugako ibyavuzwe ndetse n’ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi bigiye gusuzumwa hakazafatwa icyemezo kuri iyo nzitizi kuwa 20 Nzeri 2021.
Amabaruwa atandukanye yanditswe




