Perezida wa Zambia yaburiye abaminisitiri ko atazazuyaza kubeguza

Sangiza iyi nkuru

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema yaburiye abaminisitiri ko atazuyaza kubeguza mu gihe batazaba buzuza inshingano zabo ku baturage.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu nama yagiranye n’aba baminisitiri yabereye mu murwa mukuru, Lusaka kuri uyu wa 13 Nzeri 2021.

Yababwiye ko bakwiye kwirinda ibitotsi mu gihe bari gushaka umuti w’ibibazo bikomeye igihugu gifite, abibutsa ko baturage babagiriye icyizere babahanze amaso, ari bo bazabacira urubanza bashingiye ku myitwarire yabo.

Nyuma y’iyi nama, Perezida Hichilema yabwiye abaturage ibyavugiwemo. Ati: “Muri uyu muhango twemeje ko mwebwe abaturage, nta kindi mutwitezeho keretse icyo mwadutoreye, kandi nta Minisitiri ugomba gusimbuza inyungu za rubanda ize bwite. Twabwiye abaminisitiri ko bari mu biro kubera ko abaturage bakeneye amazi, akazi, amahirwe mu ishoramari na serivisi z’ubuvuzi nziza.”

Mu gihe ibi ngibi bitazaba bigezweho, Perezida Hichilema yavuze ko hatazabaho ukuzuyaza mu kweguza Minisitiri wananiwe inshingano. Ati: “Ntabwo tuzatinya gukora impinduka zikenewe ku rwego rwose nko muri guverinoma mu gihe hazaba hari ibitagenda neza.”

Yasabye abaminisitiri gukorera abaturage, gukorana nabo kandi bagakora cyane kugira ngo iby’ingenzi bakeneye birimo ibyavuzwe haruguru babigereho mu gihe gito bafite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *