Njebarikanuye wari wungirije Perezida wa Sena yegujwe nyuma yo gufatwa yazamuye ibiciro by’isukari

Sangiza iyi nkuru

Hon. Spes Caritas Njebarikanuye wari uwa mbere wungirije Perezida wa Sena y’u Burundi, yegujwe kuri iyi nshingano nyuma yo gufatwa yazamuye ibiciro by’isukari mu buryo budakurikije amategeko.

Abagize Sena kuri uyu wa 14 Nzeri 2021 nyuma yo kumweguza, bakoze itora ry’ugomba kumusimbura, ryegukanwa na Hon. Denise Ndadaye wabonye amajwi yose (100%).

Ibiro by’intara ya Gitega tariki ya 31 Kanama 2021 byatangaje ko abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’abashinzwe umutekano bagiye gukora igenzura ku bubiko bw’isukari bwa Hon. Njebarikanuye, basanga umufuka umwe awugurisha amafaranga y’u Burundi (Fbu) 125,000 kandi igiciro cyemewe ari 114,000 Fbu. Icyo gihe yaciwe amande 2,000,000 Fbu.

Uyu musenateri asanzwe agemurirwa isukari n’uruganda rwa SOSUMO mu ntara ya Gitega, na we akayicuruza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *