Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, REB, cyaciye amarenga ko abantu batize uburezi bifuza kwigisha mu mashuri yisumbuye bashobora kuzahabwa aya mahirwe mu cyiciro kizakurikiraho cyo gushyira abarimu mu myanya irimo ibyuho.

Tariki ya 10 Nzeri 2021 ni bwo REB yatangaje ko yashyize hanze imyanya mishya y’akazi y’abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bakozi mu bigo by’amashuri; ikaba igaragara mu buryo bushya buri ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, bwitwa Smart HR.

Mu kiganiro yagiriye kuri KT Radio kuri uyu wa 15, Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Léon Mugenzi, yatangaje ko ubu abatarize uburezi bemerewe gusaba akazi ko kwigisha mu mashuri abanza gusa, ayisumbuye akaba yaragenewe abize uburezi gusa.

Abajijwe impamvu abatarize uburezi batahawe amahirwe yo kwigisha mu mashuri yisumbuye nk’uko byagenze mu byiciro byabanje, Mugenzi yasubije ati: “Abarimu baremerewe mu mashuri abanza, abafite A2 baremerewe kuba badepoza abatarize uburezi ariko ku mashuri yisumbuye ntabwo kuri iyi phase twabafashe, birumvikana ko tuzabireba ubutaha.”

Muri iki cyiciro, mu mashuri y’incuke hakenewe abarimu bashya 3459, mu mashuri abanza hakenewe abarimu 3865 n’abayobozi 344. Mu mashuri yisumbuye hakenewe abarimu bashya 2385 (810 ba A1 n’1575 ba A0), abayobozi n’abandi bakozi 1523. Muri rusange, abantu 11982 ni bo bazahabwa iyi myanya.

Ibizamini bizakorerwa kuri interineti kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 8 Ukwakira 2021, abakandida bazajya bamenya amanota bagize bakimara kubikora. Biteganyijwe ko abazabitsinda bazatangira akazi tariki ya 1 Ugushyingo.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye
    1.Twifuzako niba byashoboka mwagaragaza umubare wabadepoje n’amazina yabo.
    2.None ko ibizamini bizakorerwa kuri internet,kandi abantu bose atariko bize masine(computer) abo bantu bazabyitwaramo ute? mwazatanga ibizamini byanitse kuri bleshile.
    Numva abantu bose badepoje mwabaha akazi kuko nta muntu numwe wadepoza adashaka akazi kandi anamaze nigihe kirekire ashomye,
    murakoze

  2. Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye
    1.Twifuzako niba byashoboka mwagaragaza umubare wabadepoje n’amazina yabo.
    2.None ko ibizamini bizakorerwa kuri internet,kandi abantu bose atariko bize masine(computer) abo bantu bazabyitwaramo ute? mwazatanga ibizamini byanitse kuri bleshile.
    Numva abantu bose badepoje mwabaha akazi kuko nta muntu numwe wadepoza adashaka akazi kandi anamaze nigihe kirekire ashomye,
    murakoze

  3. Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye
    1.Twifuzako niba byashoboka mwagaragaza umubare wabadepoje n’amazina yabo.
    2.None ko ibizamini bizakorerwa kuri internet,kandi abantu bose atariko bize masine(computer) abo bantu bazabyitwaramo ute? mwazatanga ibizamini byanitse kuri bleshile.
    Numva abantu bose badepoje mwabaha akazi kuko nta muntu numwe wadepoza adashaka akazi kandi anamaze nigihe kirekire ashomye,
    murakoze

  4. Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye
    1.Twifuzako niba byashoboka mwagaragaza umubare wabadepoje n’amazina yabo.
    2.None ko ibizamini bizakorerwa kuri internet,kandi abantu bose atariko bize masine(computer) abo bantu bazabyitwaramo ute? mwazatanga ibizamini byanitse kuri bleshile.
    Numva abantu bose badepoje mwabaha akazi kuko nta muntu numwe wadepoza adashaka akazi kandi anamaze nigihe kirekire ashomye,
    murakoze

  5. Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye
    1.Twifuzako niba byashoboka mwagaragaza umubare wabadepoje n’amazina yabo.
    2.None ko ibizamini bizakorerwa kuri internet,kandi abantu bose atariko bize masine(computer) abo bantu bazabyitwaramo ute? mwazatanga ibizamini byanitse kuri bleshile.
    Numva abantu bose badepoje mwabaha akazi kuko nta muntu numwe wadepoza adashaka akazi kandi anamaze nigihe kirekire ashomye,
    murakoze

  6. Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye
    1.Twifuzako niba byashoboka mwagaragaza umubare wabadepoje n’amazina yabo.
    2.None ko ibizamini bizakorerwa kuri internet,kandi abantu bose atariko bize masine(computer) abo bantu bazabyitwaramo ute? mwazatanga ibizamini byanitse kuri bleshile.
    Numva abantu bose badepoje mwabaha akazi kuko nta muntu numwe wadepoza adashaka akazi kandi anamaze nigihe kirekire ashomye,
    murakoze

  7. Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye
    Niba byashoboka natwe tutabashije kugira amanota 50 yo gutsindiraho mwazaduha akazi, byibuze mugafatira kuri 45 mwaba mukoze cyane.

  8. Tuzabireba ubutaha_REB ku batarize uburezi bifuza kwigisha mu yisumbuye
    Niba byashoboka natwe tutabashije kugira amanota 50 yo gutsindiraho mwazaduha akazi, byibuze mugafatira kuri 45 mwaba mukoze cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *